Ibyanditswe Byera, Urufatiro rw’Ukwizera
Ntidushobora gukerensa umumaro w’ibyanditswe byera haba mu mihindukire no mu kuguma kuba indahemuka ku nkuru nziza.
Umugore wanjye, Mariya, nanjye mu minsi ishize twabonye umupira wambarwa, mu gituza hariho ishusho y’igitabo n’ubutumwa buvuga buti: “Ibitabo: Igikoresho cy’ikoranabuhanga cyo mu ntoki cy’umwimerere.”
Natekereje kuri ubu butumwa buhimbaje n’ukuntu ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu ntoki by’ubwoko bwose byahindutse iby’ingenzi. Uko natekerezaga kurushaho kuri ibi bintu, namenye ko igikoresho cy’ikorabuhanga icyo ari cyo cyose cyangwa ndetse kirimo ubwenge bw’ubuhimbano kidashobora na rimwe kuba icy’ingirakamaro cyangwa gihimbaje nk’imiyoborere ya roho izanwa n’uguhishurirwa guturutse ku Mana.
Yaba iyo mu ntoki cyangwa mu ikoranabuhanga, Bibiliya Yera n’Igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo bitanga imiyoborere ya roho n’inyigisho biturutse kuri Yesu Kristo, Umukiza w’isi. Ibi bitabo ni ubutunzi bukomeye kuri twe ku bw’akamaro kabyo kimbitse mu buyobozi bw’Imana ku bahanuzi ba kera n’abantu n’imiyoborere bitanga ku bw’ubuzima bwacu bwite.
Bishyizwe hamwe n’inyigisho z’abahanuzi bariho, ibi byanditswe byera bitanga ubuyobozi bw’inyigisho ku bwacu mu isi ya none. Ibi byanditswe birusha ibindi ububasha mu gihe bitanga ibwiriza, ikosora, ihumure, n’igihozo abantu n’imiryango ishakisha imiyoborere ituruka kuri Nyagasani.
Ibyanditswe, bishyizwe hamwe n’inganzo ya roho ituruka kuri Roho Mutagatifu, bikomeza kuba inkomoko ya mbere ifasha imihindukire y’abafite imitima imenetse na roho zishengutse kandi yifuza gukurikira Yesu Kristo. Ibyanditswe bifasha kubaka urufatiro rushobora guhangana n’imihate idahinduka y’umwanzi yo kubangamira ukwizera.
Abayoboke bashya bahesha umugisha Itorero kandi ni yo maraso y’ubuzima bwaryo mu mateka yaryo yose. Urugero rumwe rufite agaciro kihariye kuri njye. Igihe nari umwepisikopi ugitangira, abavugabutumwakazi batangaje barimo kwigisha umuryango wa William Edward Mussman. Umugabo, umunyamategeko ushoboye cyane, yari umujyanama rusange w’ikigo gikomeye. Umugore we wiyeguriye Imana, Janet, yafashaga umuryango guharanira kubaho ubuzima nk’ubwa Kristo.
Umuhungu wabo n’umukobwa badasanzwe, bombi bari mu myaka 20, nabo barimo kwigishwa. Bose uko ari bane bahawe amasomo kandi baritabiraga mu itorero. Abavugabutumwakazi bari baribanze ku byo gusoma Igitabo cya Morumoni no gusenga ku bw’ubuhamya by’icyo cyanditswe cyera. Mu buryo bugaragara, umuryango mu rwego rwo gusenga wasomye Igitabo cya Morumoni mu gihe kigufi.
Abavugabutumwa b’urumambo, bombi mbere bahoze muri paruwasi ari abayobozi b’Umuryango w’Ihumure, baherekeje abagize umuryango mu materaniro y’isakaramentu.
Ubwo umuryango wari wegereje umubatizo, babonye inyandiko nyinshi zinenga Itorero. Ibi byabayeho mbere y’uko interineti ibaho, ariko impapuro zari zuzuye isanduku y’ibiti nini.
Abavugabutumwakazi bantumiye nk’umwepisikopi w’imyaka 34 wari warahamagawe vuba aho kugira ngo abafashe gusubiza ibibazo byarimo kubazwa. Icyo gihe twikoranyirije mu cyumba cy’uruganiriro, isanduku y’inyandiko zinenga Itorero yari hagati muri icyo cyumba. Nari narashyize imbere uyu mukoro mu isengesho. Mu isengesho ribimbura, Roho yaranyongoreye ati: “William Mussman yamaze kumenya ko ari iby’ukuri”. Ibi byari ingirakamaro cyane. Bashiki banjye bemeraga ko umuryango usigaye wari ufite ubuhamya. Ntibari bizeye ibya se.
Ako kanya nahise mumenyesha ko Roho yari yambwiye ko yari asanzwe afite ubuhamya. “None se byari iby’ukuri?” Yampanze amaso maze ambwira ko Roho yari yamwemeje ukuri kw’Igitabo cya Morumoni n’Itorero.
Noneho namubajije niba byaba ngombwa ko dusuzuma za nyandiko, niba bari barahawe icyemezo cya roho?
Umugabo yasubije ko bitazaba ngombwa. Umuryango usigaye wemeranyijwe n’iki gisubizo cye.
Yavuze ko yari afite ikibazo gikomeye: Impamvu imwe bari barahawe inyandiko nyinshi zirwanya Itorero yari uko bari abanyamuryango b’ukundi kwizera. Byongeye, yiyemeje gufasha kubaka icyumba cyo gusengerwamo ku bw’uko kwizera. Yamenyesheje ko abavugabutumwakazi bari baramwigishije ibyerekeye umumaro w’icyacumi, akaba yarabyemeye yishimye, ariko yibajije niba byaba bifutamye ko na we yakubahiriza ibyo yari yariyemeje. Namwijeje ko kwishyura ibyo yari yariyemeje byaba byombi ari iby’icyubahiro kandi bikwiriye.
Mussman, umugore we Janet hamwe n’umuhungu wabo, umukazana wabo, n’umukobwa wabo.
Umuryango uko wakabaye warabatijwe. Umwaka umwe nyuma y’aho bomekanyijwe nk’umuryango mu Ngoro ya Oakland California. Nagize amahirwe yo kuhaba. Umuhungu wabo yarangije ishuri ry’amategeko, atsinda ikizamini gikomeye kigomba gukorwa mbere y’uko umuntu aba umunyamategeko ku mugaragaro no gukora iby’amategeko ya California, maze ako kanya ahita ajya gukora ivagabutumwa yizeye mu Buyapani. Uko imyaka yagiye ihita nagiye mbona ko ibisekuru byakurikiranye byagumye kuba indahemuka ku nkuru nziza. Nagize uburenganzira bwihariye bwo kuyobora ukomekanywa k’umwe mu buzukuru babo w’umukobwa.
Uguhinduka kurimo kubaho muri iki gihe kuratangaje kimwe n’ukw’icyo gihe. Mu kwezi gushize kwa gatandatu Umutoza Any Reid, umutoza mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Kansas City Chiefs, nanjye, hamwe n’abandi duhagarariye itorero ryacu n’andi matorero, twatanze ibiganiro mu muhango warimo amatorero menshi i Riverside Church muri New York. Umutoza Reid yashimangiye amahirwe ya kabiri yo gukora ibyo wananiwe mbere no kwitabira ubutumire n’uburyo bundi buhari, ari byo inkuru nziza ya Yesu Kristo ivuga. Mu gitondo cyakurikiyeho, hamwe n’abagore bacu, Tammy Reid na Mary, twitabiriye iteraniro ry’isakaramentu muri Paruwasi ya Kabiri ya Manhattan. Ryabaye iteraniro riyobowe na Roho. Hari abayoboke bashya benshi mu ikoraniro. Abanyamuryango batanu bari baherutse kubatizwa, abagabo bane n’umuhungu umwe, bari mu banyamuryango b’Ubutambyi bwa Aroni batangaga isakaramentu. Nishimiye kuvuga ko urujya n’uruza nk’urwo rw’abanyamuryango bashya rurimo kubaho mu Itorero hose.
Turishimye ku bw’inyongera igaragara mu bitabira ubutumire bwera, guhindura ubuzima bwabo, kandi bakakira uburyo bwo gukurikira Yesu Kristo. Binjira mu nzira y’igihango binyuze mu kwizera, ukwihana, umubatizo, n’ukwemezwa nk’uko byigishijwe muri Bibiliya Yera n’Igitabo cya Morumoni.
Ntidushobora gukerensa umumaro w’ibyanditswe byera haba mu mihindukire no mu kugumya kuba indahemuka ku nkuru nziza. Abahanuzi ba kera basobanuwe mu Gitabo cya Morumoni bari bazi ibyerekeye ubutumwa bwa Yesu Kristo kandi bigishije inkuru nziza Ye. Igitabo cya Morumoni gifasha kurushaho kwegera Imana uko twiga, tugasobanukirwa, kandi tugakurikiza inyigisho zacyo. Umuhanuzi Joseph Smith yarigishije ati:“umugabo [cyangwa umugore] azarushaho kwegera Imana akurikiza amategeko [y’igitabo], kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose.”
Kugira ngo tumenye ko Igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana, dukeneye gusoma, gutekereza byimbitse, no kugisengera kandi noneho tugakora bijyanye n’amategeko yacyo. Umuhanuzi Moroni yasezeranyije ko Imana izaduhishurira ukuri kw’icyo gitabo uko dusenga n’umutima uzira uburyarya, tubigambiriye by’ukuri, kandi dufite ukwizera muri Kristo. Kwiga Igitabo cya Morumoni ni iby’ingenzi ku bw’uguhinduka kurambye.
Uko twitegereza isano hagati ya Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni nk’ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu ntoki, umuntu ashobora kubaza iki kibazo: Ese mutekereza ko ibitabo bibiri byaba ingirakamaro kandi bikuzuzanya gute niba Nyagasani yaratangaje ko bizahambirirwa hamwe kandi “bigahinduka kimwe mu kiganza cyawe”? Ibi ni byo Nyagasani yatangaje byerekeye “inkoni ya Yuda”, Bibiliya, n’“inkoni ya Yozefu”, Igitabo cya Morumoni.
Mu bintu byinshi by’ingenzi, Igitabo cya Morumoni gitanga inyigisho shingiro inoza kandi yubaka Bibiliya. Inyigisho y’Impongano ya Yesu Kristo ni urugero rwimbitse.
Bibiliya itanga inkuru y’imvaho y’umurimo wa Yesu Kristo ku isi, harimo urupfu n’Umuzuko Bye. Igitabo cya Morumoni kirushijeho gusobanuka ku byerekeye Impongano ya Yesu Kristo, ikintu abahanuzi basobanuye mu buryo burambuye mbere y’urupfu Rwe.
Umutwe wa Aluma igice cya 42 uvuga igisabonuro cy’inyingisho y’Impongano ya Yesu Kristo.
Uragira uti: “Ugupfa ni igihe cy’igeragezwa cyo gutuma umuntu yihana no gukorera Imana—Ukugwa kwazaniye inyokomuntu yose urupfu rw’umubiri n’urwa roho—Ugucungurwa kuzanwa n’ukwihana—Imana Ubwayo yahongereye ibyaha by’isi—Impuhwe ni iz’abihana—Ibindi byose bigengwa n’ubutabera bw’Imana—Impuhwe ziboneka kubera Impongano—Abicuza nyakuri nibo bonyine bakizwa.”
Umuyobozi Russell M. Nelson yavuze ko adusezeranya ko uko twiga Igitabo cya Morumoni dusenga buri munsi, tuzarushaho gufata ibyemezo byiza—buri munsi. Asezeranya kandi ko “uko buri munsi mwiyibiza mu Gitabo cya Morumoni, mushobora guhabwa ubudahangarwa ku bibi by’iki gihe.”
Nk’uko nabivuze, natangajwe n’igitekerezo cy’igikoresho cy’ikoranabuhanga cyo mu ntoki cy’umwimerere: igitabo. Icyakora, nemera akamaro gatangaje ka interineti mu isi muri iyi minsi. Igikoresho kimwe cy’ikoranabuhanga cyo mu ntoki gishobora gutanga amakuru yuzuraga inzu y’ibitabo mu gihe cyashize. Twishimiye kubaho mu gihe nk’iki. Ndashimira by’umwihariko ko ituma ibitabo byera n’inyandiko z’Itorero biboneka mu rwego rw’ikoranabuhanga. Interineti ni igikoresho gikomeye cyane mu kwigisha inkuru nziza. Muri iki gihe, abantu benshi basangira ibyanditswe n’inshuti bakoresha ikoranabuhanga. Porogaramu y’Igitabo cya Morumonimuri telefone ngendanwa, nk’urugero, ni inzira itangaje yo kugeza ku nshuti Igitabo cya Morumoni kandi kigashobora gusangirwa byoroshye mu nzira zisanzwe n’iza karemano aho waba uri hose.
Nubwo interineti itanga imigisha myinshi, birababaje ko, nka za nyandiko zanengaga Itorero nasobanuye mbere, na none yagiye ikoreshwa mu gutuma habaho urujijo no kubangamira ukwizera mu mahame y’agaciro gakomeye y’inkuru nziza. Ishobora kugira uruhare mu bibi by’iki gihe Umuyobozi Nelson yavuzeho.
Umwanzi n’abamufasha, babizi cyangwa batabigendereye, bahanze kuri interineti igihwanye n’isanduku yuzuye inyandiko zinenga Itorero nasobanuye mbere, zigamije kubigiza kure y’ukuri kw’Imana.
Ibibazo byazamuwe kugira ngo bahange urujijo uko imyaka ihita byagaragaye ko bisa n’ibyo. Ibi ni ukuri mu bisanzwe iyo ugereranyije iki gihe na za 1960, igihe nari mu myaka ya za 20
Ibyanditswe bitwigisha gukoresha ubushishozi no kuba umunyabwenge mu bintu byose. Interineti ishobora gukoreshwa mu buryo bwubaka cyangwa mu buryo busenya.
Haba abanyamuryango b’itorero b’igihe kirekire n’abarimo kwiga bushyashya inkuru nziza bakeneye kuba bafite intego ku byo bareba. Ntimugahe agaciro ibyanditse by’urukozasoni, by’uburiganya, cyangwa bidakiranutse. Nimubikora, imikorere yabyo ishobora kubajyana mu nzira isenya ukwizera kandi ikabangamira ukwegera Imana kwanyu guhoraho. Mushobora gukorwaho mu buryo bwubaka cyangwa busenya. Nimushakishe ubukiranutsi kandi mwirinde kwiseseka mu mwijima udasanzwe w’ibibi bya interineti mutakwivanamo no guta umwanya mwitesha umutwe. Nimwuzuze ubuzima bwanyu ibyubaka, ibitekerezo by’ubukiranutsi, mube abanyamunezero, mwidagadure mwirinda ubupfapfa. Hari itandukaniro. Ingingo ya 13 y’ukwizera ni umuyoboro w’agatangaza. Hejuru ya byose, mwiyibize buri gihe mu Gitabo cya Morumoni, kizabegereza Roho mu buzima bwanyu kandi kibafashe gutandukanya ukuri n’ikinyoma.
Inama yanjye ku batandukiriye inzira y’igihango mu buryo ubwo ari bwo bwose ni uguhindukirira ibyanditswe byera, inama ya gihanuzi, kubahiriza amahame y’iyobokamana mu rugo, n’umuziki w’ukwizera. Buri roho ifite agaciro gakomeye kuri Nyagasani. Turabakeneye! Nyagasani abarabakeneye, kandi namwe muramukeneye! Muzahora muhabwa ikaze. Mu gihe cy’imyaka myinshi y’umurimo w’Itorero nakunze cyane abantu batangaje bagarukiye inzira y’igihango maze hanyuma bagakora umurimo kandi bagaha umugisha buri wese bakundaga cyangwa bahuye kandi bagasabana na we.
Ibyanditswe byera n’abahanuzi bariho ni inzira y’ingenzi Data wo mu Ijuru ukunda anyuzamo umugambi We w’ibyishimo awushyikiriza abana Be bose.
Ntanze ubuhamya bwanjye butajegajega bw’uko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana kandi ko Impongano Ye ari iy’ukuri, mu izina rya Yesu Kristo, Amena.