Igiterane Rusange
Mwuhire Imizi, maze Amashami Azakura
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


14:32

Mwuhire Imizi, maze Amashami Azakura

Amashami y’ubuhamya bwanyu azakura imbaraga mu kwizera kwanyu gukomeza kwaguka muri Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda.

Urusengero rwa Kera muri Zwickau

Umwaka wa 2024 ni nk’umwaka nesherejemo umuhigo. Ugaragaza imyaka 75 ishize mbatijwe kandi nkemezwa nk’umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma muri Zwickau mu Budage.

Kuba ndi umunyamuryango mu Itorero rya Yesu Kristo ni agaciro kuri njye. Kubarwa mu bantu b’igihango b’Imana, hamwe namwe, bavandimwe banjye, ni rimwe mu mashema aruta andi y’ubuzima bwanjye.

Iyo ntekereje ku rugendo rwanjye bwite rw’ubwigishwa, ibitekerezo byanjye bigana ku nzu ngari ishaje muri Zwickau, aho mfite inzibutso z’agaciro zo kuhitabirira amateraniro y’isakaramentu y’Itorero rya Yesu Kristo nkiriumwana. Ni ho ingemwe y’ubuhamya bwanjye yuhiriwe mu minsi yayo ya mbere.

Uru rusengero rwari rufite oruge ishaje ikoreshwa n’umwuka. Buri cyumweru umusore yashingwaga kuzamura no kumanura icyuma gikomeye gituma imivuba ikora kugira ngo uruge ikore. Rimwe na rimwe nagiraga amahirwe yo gufasha muri uyu murimo w’ingirakamaro.

Mu igihe ikoraniro ryaririmbaga indirimo zacu dukunda, nakandaga nkoresheje imbaraga zanjye zose kugira oruge idashiramo umwuka. Nicaye mu cyicaro cy’umuntu ukoresha imivuba, nabonaga amadirishya y’ibirahuri by’amabara, rimwe rigaragaza Umukiza Yesu Kristo n’irindi rishushanya Joseph Smith mu Gashyamba Kera.

Ndacyashobora kwibuka ibyiyumviro byera nagize ubwo natereye akajisho kuri ayo madirishya arimo urumuri rw’izuba mu gihe nteze amatwi ubuhamya bw’Abera kandi ndirimba indirimbo za Siyoni.

Muri aho hantu hatagatifu, Roho w’Imana yampamirije mu bitekerezo no mu byiyumviro byanjye yari ukuri: Yesu Kristo ni Umukiza w’isi. Iri ni Itorero Rye. Umuhanuzi Joseph Smith yabonye Imana Data na Yesu Kristo kandi yumvise amajwi Yabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu gihe nari mu butumwa mu Burayi, nabonye uburyo bwo gusubira i Zwickau. Mu buryo bubabaje, rwa rusengero rushaje twakundaga nta rugihari. Rwarasenywe imyaka myinshi ishize kugira ngo haboneke umwanya w’inyubako igerekeranye yo guturamo.

Ese Ni Iki Gihoraho, kandi Ni Iki Kidahoraho?

Ndabyemera ko bibabaje kumenya ko iyi nyubako yari ikunzwe yo mu bwana bwanjye ubu ari urwibutso gusa. Yari inyubako yera kuri njye. Ariko yari inyubako gusa.

Ibinyuranye n’ibyo, ubuhamya bwa roho nungukiye kuri Roho Mutagatifu iyo myaka myinshi ishize ntabwo bwayoyotse. N’ikimenyimenyi, bwarushijeho gukomera. Ibintu nigiye mu buto bwanjye byerekeranye n’amahame y’ibanze y’inkuru nziza ya Yesu Kristo byambereye umusingi ukomeye mu buzima bwanjye. Isano ry’igihango nagiranye na Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda ryagumanye nanjye: igihe kinini nyuma y’uko urusengero rwa Zwickau rwasenywe kandi n’amadirishya y’ibirahuri by’amabara akazimira.

Yesu yaravuze ati: “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.”

“Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’igihango cy’amahoro nagusezeranije ntikizakurwaho. Ni ko Nyagasani avuga.”

Kimwe mu bintu by’ingirakamaro kuruta ibindi dushobora kwiga muri ubu buzima ni itandukaniro riri hagati y’ibihoraho n’ibidahoraho. Tukimara gusobanukirwa ibyo, ibintu byose birahinduka: imibano yacu, amahitamo dukora, uburyo dufatamo abantu.

Kumenya ibihoraho n’ibidahoraho ni ingenzi mu gukuza ubuhamya kuri Yesu Kristo n’Itorero Rye.

Ntimukitiranye Amashami n’Imizi.

Nk’uko Umuhanuzi Joseph Smith yigishije, inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe yakira byose, ndetse na buri kintu cy’ukuri. Ariko ibyo ntibisobanuye ko ukuri kose kunganya agaciro. Ukuri kumwe ni ishingiro, ingenzi, ku musingi w’ukwizera kwacu. Ukundi ni imigereka cyangwa amashami: ni ukw’agaciro, ariko igihe gushamikiye ku kw’ingenzi.

Umuhanuzi Joseph Smith yavuze kandi ko amahame shingiro y’idini ryacu ari ubuhamya bw’Intumwa n’Abahanuzi, bwerekeye Yesu Kristo, ko yapfuye, agahambwa, kandi akazuka ku munsi wa gatatu, maze akazamuka mu ijuru; ibindi bintu byose birebana n’idini ryacu ni imigereka gusa.

Mu yandi magambo, Yesu Kristo n’igitambo Cye cy’impongano ni umusingi w’ubuhamya bwacu. Ibindi bintu byose ni amashami.

Ibi ntabwo ari ukuvuga ko amashami atagira akamaro. Igiti gikenera amashami. Ariko nk’uko Umukiza yabwiye abigishwa be, “Ishami ntiryabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu.” Nta sano n’umukiza, n’amazi aboneka mu mizi, ishami riruma kandi rigapfa.

Iyo bije mu kuhira ubuhamya bwacu kuri Yesu Kristo, ndibaza niba rimwe na rimwe tutitiranya amashami n’imizi. Iryo ni ikosa Yesu yabonye mu bafarisayo b’igihe Cye. Batindaga cyane ku bintu by’amategeko ugereranyije bifite agaciro gake ku buryo byarangiye batitaye ku byo Umukiza yise “amagambo akomeye yo mu mategeko”: amahame shingiro nk’“ubutabera, impuhwe n’ukwizera.”

Niba ushaka kuhira igiti, ntabwo umena amazi ku mashami. Wuhira imizi. Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka ko amashami y’ubuhamya bwawe akura kandi akazana imbuto, uhira imizi. Niba ushidikanya ku nyigisho yihariye cyangwa imigenzereze runaka cyangwa igice cy’amateka y’Itorero, shaka ubusobanuro ufite ukwizera muri Yesu Kristo. Shaka gusobanukirwa igitambo Cye ku bwawe, urukundo agukunda, ugushaka Kwe kuri wowe. Nimumukurikire mu bwiyoroshye. Amashami y’ubuhamya bwanyu azakura imbaraga mu kwizera kwanyu gukomeza kwaguka muri Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda.

Urugero: niba ushaka ubuhamya bukomeye kurushaho bw’Igitabo cya Morumoni, ibande ku buhamya bwacyo kuri Yesu Kristo. Itegereze uburyo Igitabo cya Morumoni kimuhamyamo, ibyo kigisha bimwerekeye, kandi n’uburyo kigutumira kandi kikakumurikira kumusanga.

Niba ushaka ubunararibonye bufite ireme mu materaniro y’Itorero cyangwa mu ngoro y’Imana, gerageza gushakisha Umukiza mu migenzo yera tuhakirira. Shaka Nyagasani mu nzu Ye ntagatifu.

Niba wigera wiyumvamo kunanirwa cyane cyangwa umuhamagaro wawe mu Itorero ukurenze, gerageza kongera kunoza umurimo wawe kuri Yesu Kristo. Ukuzuza neza inshingano z’umuhamagaro wawe bigire uburyo bwo kumwereka urukundoumukunda.

Mwuhire Imizi, maze amashami azakura. Kandi amaherezo, azera imbuto.

Mushoreye Imizi muri We kandi Mwubatswe muri We

Ukwizera gukomeye muri Yesu Kristo ntabwo kubaho mu ijoro rimwe gusa. Oya, muri iyi isi izashira, ni imikeri n’ibitovu by’ugushidikanya bikura ako kanya. Igiti cyiza, cyera imbuto cy’ukwizera gisaba umuhate wagizwemo uruhare. Kandi igice cy’ingezi cy’uwo muhate ni ukumenya neza ko dushoreye imizi neza muri Kristo.

Urugero: Rugikubita, dushobora gukururwa ku nkuru nziza y’Umukiza n’Itorero kubera ko tunyuzwe n’abanyamuryango basabana cyangwa umwepisikopi ugira ineza cyangwa gusa neza k’urusengero. Iyi mimerere nta kabuza ni ingirakamaro mu gukuza Itorero.

Icyakora, niba imizi y’ubuhamya bwacu itigera ikura imanuka kuruta aho, ese bizagenda gute nitwimukira muri paruwasi iteranira mu nyubako idashamaje nk’iya mbere, duterana n’abanyamuryango badasabana bigeze aho, maze umwepisikopi akavuga ikintu kidukomeretsa?

Urundi rugero: Ese ntabwo bisa nk’ibisobanutse kwiringira ko niba twubahirije amategeko kandi tukomekanyirizwa mu ngoro y’Imana, tuzahabwa umugisha wo kugira umuryango mugari, wishimye, ugizwe n’abana bumvira b’abanyabwenge, bose bakomeza guterana mu Itorero, bakavuga ubutumwa, bakaririmba muri korali ya paruwasi, maze bagakorera ubushake mu gufasha gusukura urusengero buri kuwa Gatandatu mu gitondo?

Ndiringira ntashidikanya ko twese tuzabona ibi mu buzima bwacu. Ariko se biramutse bitabayeho? Ese tuzaguma duhujwe n’Umukiza tutitaye ku mimerere: tumugirira icyizere kandi tukakigirira igihe Cye?

Tugomba kwibaza ibi: Ese ubuhamya bwanjye bushingiye ku byo niringiye kubaho mu buzima bwanjye? Ese buterwa n’ibikorwa cyangwa imyifatire y’abandi? Cyangwa se bushingiye kuri Yesu Kristo, “bushoreye imizi kandi bwubatswe muri we,” hatitawe ku mimerere y’ubuzima ihindagurika?

Gakondo, Ingeso n’Ukwizera

Igitabo cya Mormon kivuga ku bantu bari “indakemwa mu kubahiriza imigenzo y’Imana.” Ariko noneho umuhinyuzi witwaga Korihori yaraje, akwena inkuru nziza y’Umukiza, ayita “ubupfapfa” na “gakondo z’ubujiji z’abasogokuruza babo.” Korihori yayobeje “imitima ya benshi, abatera kwegura imitwe yabo mu bugome bwabo.” Ariko abandi ntabwo yashoboye kubariganya, kubera ko kuri bo, inkuru nziza ya Yesu Kristo yari irenze cyane gakondo.

Ukwizera kurakomera iyo gufite imizi miremire mu bunararibonye bwite, ukwiyemeza bwite kuri Yesu Kristo, bitandukanye na gakondo zacu izo ari zo cyangwa ibyo abandi bashobora kuvuga cyangwa gukora.

Ubuhamya bwacu buzashungurwa kandi buzageragezwa. Ukwizera ntabwo ari ukwizera niba kutigeze gushungurwa. Ukwizera ntabwo kuba gukomeye niba kutigeze kurwanywa. Bityo ntukihebe niba uhuye n’ibigeragezo by’ukwizera cyangwa ibibazo bidasubijwe.

Ntabwo dukwiye kwitega gusobanukirwa ibintu byose mbere yo kugira icyo dukora. Ibyo ntabwo ari ukwizera. Nk’uko Aluma yigishije ati: “ukwizera si ukugira ubumenyi butunganye bw’ibintu.” Nidutegereza kugira icyo dukora ari uko ibibazo byacu byose bisubijwe, tugabanya bikomeye ibyiza dushobora gukora, kandi tugabanya ububasha bw’ukwizera kwacu.

Ukwizera ni kwiza kubera ko kugumaho ndetse n’iyo imigisha itaje nk’uko tubyiringira. Ntabwo dushobora kubona ejo hazaza, ntabwo tuzi ibisubizo byose, ariko dushobora kugirira icyizere Yesu Kristo uko dukomeza kujya mbere kubera ko ari Umukiza n’Umucunguzi wacu.

Ukwizera kwihanganira ibigeragezo n’ibitizewe mu buzima kubera ko kuba gushingiye bikomeye muri Kristo no mu nyigisho Ye. Yesu Kristo na Data wo mu Ijuru wamwohereje. bombi ni bo bantu badacabiranya, bizerwa bitunganye tugiriramo icyizere.

Ubuhamya ntabwo ari ikintu wubaka rimwe kandi kigumaho burundu. Ni nka cya giti wuhira mu buryo buhozaho. Gutera ijambo ry’Imana mu mutima wanyu ni ntambwe ya mbere gusa. Ubuhamya bwawe bukimara gukura, ni bwo noneho umurimo nyawo utangira! Ni bwo “tukitaho tugifata neza, kugira ngo gishinge umuzi, kugira ngo gishobore gukura, kandi kitwerere urubuto.” Bisaba “umwete ukomeye” n’“ukwihangana kwanyu n’ijambo.” Ariko amasezerano ya Nyagasani arizewe: “muzasarura ingororano z’ukwizera kwanyu, n’umwete wanyu, n’ukwihangana kwanyu, n’ukwiyumanganya, mutegereje ko igiti kiberera urubuto.”

Bavandimwe banjye bakundwa, hari igice cyanjye gikumbuye urusengero rwa kera rwa Zwickau n’amadirishya yarwo y’amabara. Ariko mu myaka 75 ishize, Yesu Kristo yanyoboye mu rugendo rw’ubuzima rushamaje kuruta uko narigushobora kubitekereza. Yarampumurije mu magorwa yanjye, yamfashije kumenya intege nke zanjye, yanyomoye ibikomere byanjye byo mu bya roho, kandi yanyitayeho mu gukuza ukwizera kwanjye.

Ni isengesho n’umugisha byanjye bivuye ku mutima ko tuzahozaho mu kuhira imizi y’ukwizera kwacu mu Mukiza, mu nyigisho Ye no mu Itorero Rye. Iby’ibi ndabihamya mu izina ritagatifu ry’Umukiza wacu, Umucunguzi wacu, Umutware wacu mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The year 2024 also marks 30 years since my call as a General Authority and 25 years since our family had to move from Germany to the United States as a result of that calling. And almost exactly 20 years ago—on October 2, 2004—I was sustained as a member of the Quorum of the Twelve Apostles and a special witness “of the name of Christ in all the world” (Doctrine and Covenants 107:23).

  2. In some ways, my feelings about that building are like what Alma’s people felt about the Waters of Mormon—it was a beautiful place to them because “there [they] came to the knowledge of their Redeemer” (Mosiah 18:30).

  3. Matthew 24:35; see also Joseph Smith—Matthew 1:35.

  4. Isaiah 54:10; see also 3 Nephi 22:10.

  5. President Thomas S. Monson taught this same truth with these words: “I believe that among the greatest lessons we are to learn in this short sojourn upon the earth are lessons that help us distinguish between what is important and what is not. I plead with you not to let those most important things pass you by” (“Finding Joy in the Journey,” Liahona, Nov. 2008, 85). Similarly, when President Russell M. Nelson recently encouraged us to “think celestial,” he said, “Mortality is a master class in learning to choose the things of greatest eternal import” (“Think Celestial!,” Liahona, Nov. 2023, 118).

  6. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 264; see also Teachings of Presidents of the Church: Brigham Young (1997), 16–18.

  7. Teachings: Joseph Smith, 49.

  8. John 15:4.

  9. Matthew 23:23, New Revised Standard Version.

  10. Is it interesting to note archaeological similarities between ancient American cultures and Book of Mormon peoples? It can be. Is it helpful to learn from the accounts of scribes and others about the details of how Joseph Smith translated the Book of Mormon? It is for some. But none of this constitutes a lasting testimony that the Book of Mormon is the word of God. For that, you need to find the Savior in the Book of Mormon, to hear His voice speaking to you. Once this happens, it won’t matter to you where the ancient city of Zarahemla was actually located or what the Urim and Thummim looked like. Those are branches that can be pruned off your tree if needed, but the tree will remain.

  11. See Doctrine and Covenants 84:19–20.

  12. See Joy D. Jones, “For Him,” Liahona, Nov. 2018, 50–52.

  13. See Genesis 3:18.

  14. President Nelson has invited all of us “to take charge of [our] own testimony of Jesus Christ and His gospel. Work for it. Nurture it so that it will grow” (“Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 97).

  15. Colossians 2:7.

  16. Alma 30:3.

  17. See Alma 30:12–16, 31.

  18. Alma 30:18.

  19. Interestingly, Korihor’s arguments were entirely unpersuasive among the recently converted Lamanites, the people of Ammon (see Alma 30:19–20), who were following Christ not because of the tradition of their fathers.

    By contrast, the Book of Mormon also tells of a generation of young people who separated themselves from the Lord’s Church because “they did not believe the tradition of their fathers” (see Mosiah 26:1–4). It’s good for families to establish righteous traditions. But it’s just as important for families to clearly understand the why behind those traditions. Why do we pray every morning and night? Why do we have family scripture study? Why do we hold weekly home evening, family activities and service projects, and so on? If our children understand how these traditions draw us closer to Heavenly Father and Jesus Christ, they’ll be more likely to continue them—and improve on them—in their own families.

  20. Alma 32:21. Faith is powerful not because of what it knows but because of what it does.

  21. See Hebrews 10:23.

  22. Alma 32:37, 41–43.