Mube Abayoboke b’Abanyamahoro ba Kristo
Ndahamya ko “abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo” bazabona amahoro ku giti cyabo muri ubu buzima no guhurira hamwe guhambaye mu ijuru.
Turi mu bihe aho “abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo”1 bahura n’ibibazo bidasanzwe. Abamwizera, basenga bicishije bugufi, kandi bahamya Yesu Kristo bamye bahura n’ibigeragezo, amakuba, n’ingorane.2 Jye n’umugore wanjye Mary, natwe ni uko. Mu myaka mike ishize, twabonye benshi mu nshuti zacu magara zo mu mashuri yisumbuye, abasangirangendo b’abavugabutumwa, bamwe mu bagore babo, ndetse na bagenzi bacu twakoranaga bapfuye, cyangwa, nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yabivuze, bambutse hakurya y’umwenda ukingiriza. Twabonye bamwe bakuriye mu kwizera no kwemera bava mu nzira y’igihango.
Ikibabaje ni uko, twabuze umwuzukuru wacu ufite imyaka 23 wapfuye azize impanuka ikomeye y’imodoka. Inshuti magara zimwe, abagize umuryango n’abo dukorana na bo bahanganye n’ibibazo by’uburwayi bikomeye.
Igihe cyose ibigeragezo bibaye, turarira kandi duharanira kwikorerana imitwaro.3 Turarira kubw’ibintu bitazagerwaho n’indirimbo zitazaririmbwa.4 Ibintu bibi bibaho ku bantu beza muri uru rugendo rw’ubuzima bupfa. Inkongi z’umuriro zibasiye Maui muri Hawaii, muri Shili y’Amajyepfo, no mu Burasirazuba bwa Kanada ni ingero z’ibintu biteye ubwoba abantu beza rimwe na rimwe bahura na byo.
Dusoma mu Isimbi ry’Igiciro Gihambaye ko Nyagasani yahishuriye Aburahamu kamere y’iteka ya za roho. Aburahamu yamenye iby’ubuzima bwacu mbere y’uko tuza ku isi, gutegurwa, irema, gutoranywa k’Umucunguzi, n’ubu buzima bupfa, ariyo mibereho ya kabiri ya muntu.5 Umucunguzi yaratangaje ati:
“Tuzarema isi aho bashobora gutura;
“Kandi tuzabagerageza hano, kugira ngo turebe niba bazakora ibyo Nyagasani Imana yabo izabategeka byose.“6
Noneho ubu twese turi hano mu mibereho ya kabiri y’urugendo rwacu rwo gutera imbere tugana mu bwami bw’ikuzo nk’igice cy’umugambi w’Imana ukomeye w’agakiza n’ikuzwa. Twahawe imigisha y’amahitamo kandi dukorerwa ibigeragezo by’ubuzima bupfa. Iki nicyo gihe cyagenwe kugira ngo twitegure guhura n’Imana.7 Twagize amahirwe yo kumenya Yesu Kristo n’uruhare rwe mu mugambi. Dufite amahirwe yo kuba abayoboke b’Itorero Rye ryagaruwe—Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera bo mu Minsi ya Nyuma. Nk’abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo, duharanira gukurikiza amategeko Ye. Ntabwo byigeze byorohera abayoboke Be. Ntabwo byari byoroshye ko Umukiza asohoza mu budahemuka ubutumwa Bwe bwo mu buzima bupfa.
Ibyanditswe bitagatifu bibivuga neza, benshi bazirundumurira mu myumvire yo “kurya, kunywa, no kwishima, kuko ejo dupfa”.8 Abandi batemera basubira mu bice bimwe byabitabiriye ibitekerezo bimwe baharanira “ikintu gishya gikurikira”9 na icengerabumenyi ry’abantu.10 Ntabwo bazi aho bakura ukuri.11
Abayoboke ba Kristo b’abanyamahoro ntibakurikira inzira n’imwe muri izo ebyiri. Twakira, tukanakorana n’abaturage aho dutuye. Turakunda, tugasangira, kandi tugatumira abana b’Imana bose gukurikiza inyigisho za Kristo.12 Dukurikiza inama y’umuhanuzi dukunda, Umuyobozi Nelson: duhitamo uruhare rw’“umunyamahoro, ubu n’igihe cyose.”13 Ubu buryo bwahumetswe buhuye n’ibyanditswe hamwe n’icyerekezo cy’ubuhanuzi.
Mu 1829, Itorero ryagaruwe ntiryari ryatunganywa, nta n’Igitabo cya Morumoni cyari cyagasohoka. Itsinda rito ry’abantu bafite ingorane, bayobowe na roho w’Imana, bakurikiye umuhanuzi Joseph Smith. Nyagasani yahishuriye Joseph inama mu bihe bigoye: “Witinya, mukumbi muto; kora ibyiza; isi n’ikuzimu nibishyire hamwe, kuko nimwubakwa ku rutare rwanjye, ntibashobora kuganza.”14 Kandi yabagiriye inama ati:
“Mureberaho muri buri gitekerezo; ntidushidikanye, ntitugire ubwoba.
“… Mube abizerwa, nimukurikize amategeko yanjye, muzaragwa ubwami bwo mu ijuru.”15
Biragaragara neza, iherezo ryacu ryo mu ijuru ntirihinduka iyo duhuye n’ingorane. Mu Baheburayo, tugirwa inama yo “kuza dushize amanga ku ntebe y’inema, kugira ngo tubone impuhwe, kandi tubone inema yo gufasha mu gihe dufite icyo dukeneye.”16 Yesu Kristo ni we “umuhesha w’agakiza gahoraho.”17
Nkunda amagambo ya Morumoni, yavuzwe n’umuhungu we Moroni, ashima ati “abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo … imyitwarire yanyu y’amahoro ku bana b’abantu.”18
Kuri bamwe muri twe mu Itorero duharanira kuba “abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo,” umunsi mwiza uradutegereje mugihe turangamira kuri Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo. Ibigeragezo ni igice cy’ubuzima bupfa kandi bibaho mu buzima bwa buri wese ku isi hose. Ibi birimo amakimbirane akomeye hagati y’ibihugu n’abantu ku giti cyabo.
Abayobozi b’amatorero bakunze kubazwa ngo, “Kuki Imana ikiranuka yemerera ibintu bibi kubaho, cyane cyane ku bantu beza?” cyangwa “Kuki abakiranutsi kandi bari mu murimo wa Nyagasani badakingirwa ibyago nk’ibyo?”
Ntabwo tuzi ibisubizo byose; icyakora, tuzi amahame y’ingirakamaro atuma tunyura mu bigeragezo, amakuba, n’ingorane dufite ukwizera no kwizera ejo hazaza heza hategereje buri umwe muri twe. Nta rugero rwiza rubaho mu byanditswe byerekeranye no kunyura mu makuba kuruta ijambo Nyagasani yabwiye Joseph Smith, Intumwa, igihe yari imfungwa muri ibohero rya Liberty.
Nyagasani yaravuze ati:
“Niba urwasaya rw’ikuzimu ruzakingura umunwa kuri wowe, menya mwana wanjye, ko ibyo byose bizaguha ubunararibonye, kandi bizakugirira akamaro.
“Umwana w’Umuntu yamanutse munsi yabo bose. Uramuruta?
“… Ntutinye icyo umuntu ashobora gukora, kuko Imana izabana nawe ibihe byose.”19
Biragaragara neza ko dufite Data wo mu Ijuru utuzi kandi ukunda buri wese kandi agasobanukirwa imibabaro yacu neza. Umwana we, Yesu Kristo, ni Umukiza n’Umucunguzi.wacu.
Umuyobozi Russell M. Nelson n’Umuyobozi M. Russell Ballard bombi bashimangiye cyane akamaro k’igitabo gishya cya kabiri cya Preach My Gospel.20 Nanjye mfite amashyushyu nk’aybo. Iyi nyandiko nshya, yongerera irangurura ibyanditswe bitagatifu, itangaza mu mbaraga iti:
“Mu gitambo cye cy’impongano, Yesu Kristo yikoreye ububabare, imibabaro n’intege nke zacu. Kubera iyo mpamvu, azi ‘akurikije umubiri uburyo bwo gutabara ubwoko bwe akurikije intege nke zabo.’ (Alma 7:12; reba na verse 11). Aratumira ati: ‘Nimuze aho ndi,’ kandi nk’uko natwe tubikora, aduha uburuhukiro, ibyiringiro, imbaraga, imibonere, no gukira. (Matthew 11:28; reba na verses 29–30).
“Iyo twishingikirije kuri Yesu Kristo n’Impongano ye, ashobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo, indwara, n’ububabare. Dushobora kuzura umunezero, amahoro, n’ihumure. Byose by’akarengane bishobora kugirwa neza binyuze mu Impongano ya Yesu Kristo.”21
Dushobora kwishimira kuba abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo.
Umugambi w’ibyishimo wa Data ku bana Be ntukubiyemo gusa ubuzima bwa mbere yo kuza ku isi n’ubuzima bupfa ahubwo hanakubiyemo nanone kongera guhuzwa gukomeye kandi guhebuje n’abo twabuze. Ibigoramye byose bizakosorwa, kandi tuzabona mu buryo busobanutse neza no gusobanukirwa bitagira amakemwa.
Abayobozi b’Itorero bagereranije iyi myumvire n’umuntu ugenda mu mukino ufite ibice bitatu.22 Abadafite ubumenyi bw’umugambi wa Data ntibasobanukiwe ibyabaye mu gice cya mbere (cyangwa kubaho mbere y’ubuzima bupfa) n’intego zashyizweho aho ngaho; ndetse ntibumva ibisobanuro n’imyanzuro biza mu gice cya gatatu, ari byo gusohoza bihebuje umugambi wa Data.
Benshi ntibashima ko mu mugambi We wuje urukundo kandi wuzuye abagaragara nk’abatishoboye, kandi nta kosa ryabo bwite bakoze, amaherezo ntibibagiraho ingaruka.23
Ibyanditswe bitagatifu bisobanura neza: abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo b’abakiranutsi, bakurikira Umukiza, kandi bakomeza amategeko Ye bazahabwa imigisha. Kimwe mu byanditswe by’ingenzi ku bakiranutsi, batitaye ku mibereho yabo mu buzima, ni bimwe mu byo Umwami Benyamini yagejeje ku bantu be. Yasezeranije ko abakurikiza amategeko mu budahemuka bahabwa imigisha muri byose muri ubu buzima kandi “bakirwa mu ijuru… [kandi] bakabana n’Imana mu byishimo bidashira.”24
Twese tuzi ko hafi ya twese twahuye n’inkubi y’umuyaga isanzwe n’iya roho mu buzima bwacu, zimwe zikangiza. Data wo mu Ijuru wuje urukundo n’Umwana we, Yesu Kristo, ukuriye Itorero Rye ryagaruwe, yaduhaye ibyanditswe n’abahanuzi kugira ngo badutegure, batuburire ku kaga, kandi baduhe icyerekezo no kuturinda. Ibyerekezo bimwe bisaba ibikorwa byihuse, kandi bimwe bitanga uburinzi ku myaka myinshi iri imbere. Ijambo ry’ibanze rya Nyagasani ku Nyigisho n’Ibihango, igice cya 1, ridukangurira “kwitondera amagambo y’abahanuzi.”25
igice cya 1 aratuburira kandi ati, “Tegura, witegure ibizaza.”26 Nyagasani aha abantu Be amahirwe yo kwitegura imbogamizi bazahura na zo.
Nyagasani yahaye ihishurwa rikomeye Umuyobozi Brigham Young ku ya 14 Mutarama 1847, muri Winter Quarters. Iri hishurwa ni urugero rwiza rwa Nyagasani ategura abantu ku bizaza. Abera bakiranutse batangiye kwimukira ku musozi w’ikibaya cya Salt Lake. Bari barubatse neza ingoro ya Nauvoo kandi bahabwa imigenzo mitagatifu y’agakiza. Bari barirukanwe muri Missouri, kandi ababatoteza bari barabirukanye muri Nauvoo mu gihe cy’urubura ruteye ubwoba. Guhishurirwa kwa Brigham byatanze inama zifatika z’uburyo bwo kwitegura kwimuka. Nyagasani yibanze cyane ku kwita ku bakene, abapfakazi, impfubyi, n’imiryango y’abakorera muri Batayo y’Abamorumoni igihe igice kinini cy’abera cyakomezaga urugendo rwabo ruteye rwuzuye ingorane.
Hiyongereye ku zindi nama zo kubaho mu bukiranutsi, Nyagasani yashimangiye andi mahame abiri akomeye akomeje gukurikizwa muri iki gihe.
Icya mbere, yabashishikarije “guhimbaza Nyagasani baririmba, n’umuziki, kubyina, n’isengesho ryo guhimbaza no gushimira.”28
Icya kabiri, Nyagasani yatanze inama ko niba “bababaye, hamagara Nyagasani Imana yawe winginga, kugira ngo roho yawe yishime.”29
Izi mpanuro zombi ni inama nziza mu gihe cyacu. Abafite ubuzima bwuzuye ishimwe, umuziki, no gushimira barahirwa bidasanzwe. Kwishima no kwiringira ubufasha bwo mu ijuru binyuze mu isengesho ni inzira ikomeye yo kuba abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo. Guharanira guhora tunezerewe bifasha kwirinda kujugunywa muri roho.
Umurongo wa nyuma w’indirimbo imurikira umunyekanisha igisubizo nyamukuru mu buryo bwiza cyane: Isi nta mubabaro igira ijuru ridashobora gukiza.30
Nk’Intumwa ya Nyagasani Yesu Kristo, ndabihamya ko “abayoboke ba Kristo bafite amahoro” bazabona amahoro ku giti cyabo muri ubu buzima no guhurira hamwe mu ikuzo mu ijuru. Ndahamya neza ubumana bw’Umukiza n’ukuri kw’impongano Ye. Ni Umukiza n’Umucunguzi wacu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.