
Kurebera Umuryango w’Imana mu mboni Yirengeye
Nemera ko dushobora, binyuze mu jisho ry’ukwizera, kwagura no kwibona ubwacu hamwe n’imiryango yacu n’ibyiringiro n’umunezero.
Ubwo umukobwa wacu muto mu bandi, Berkeley, yari mutoya, natangiye gukoresha indorewamo zo gusoma―zongera ubunini kandi zikagura ikintu cyose. Umunsi umwe, ubwo twari twicaye hamwe dusoma igitabo, namurebanye urukundo ariko kandi n’agahinda kubera ko, bitunguranye, yasaga n’uwakuze kurushaho. Naratekereje, “Igihe cyagiye he”? “Yabaye mukuru cyane”!
Ubwo nazamuraga indorerwamo zanjye kugira nihanagure amarira, nibwo nibwiye nti “Yoo, ba uretse―ntabwo yabaye mukuru kurushaho; ni ukubera izi ndorerwamo! Ibi tubireke!”
Rimwe na rimwe ibyo dushobora kubona ni iyo shusho itwegereye, yagutse y’abo dukunda. Uyu mugoroba, mbatumiriye kwagura maze mukarebera mu mboni itandukanye―imboni ihoraho yibanda ku ishusho nini, inkuru yanyu yagutse.
Mu gihe inyokomuntu yajyaga bwa mbere mu isanzure, ibyogajuru bitagira abantu ntibyari bifite amadirishya. Ariko ku bw’urugendo rwa Appollo 8 ku kwezi, abahanga bayiyoboraga bari bafite rimwe. Mu gihe barerembaga mu isanzure, bumijwe n’ububasha bwo kubona isi yacu maze bafata iyi shusho y’agatangaza, yifatiye amatsiko y’isi yose uko yakabaye! Abo bahanga bumvise icyiyumviro gikomeye cyane ku buryo cyahawe izina ryacyo bwite: Ingaruka y’imboni yirengeye.
NASA
Ukurebera ahirengeye hashya bihindura buri kintu. Uwatembereye isanzure yavuze ko “igabanya ibintu ku rugero utekereza ko rwashoboka. … Dushobora gukora ibi. Amahoro ku isi―nta kibazo. Aha abantu ubwo bwoko bw’imbaraga … Ubwo bwoko bw’ububasha.”1
Nk’abantu, dufite igitekerezo kikubiye ku isi, ariko Imana ibona imbonerahamwe nini y’isanzure. Ibona ikiremwa cyose, twese uko tungana, kandi yuzuye ibyiringiro.
Byashoboka se gutangira kubona nk’uko Imana ibona ndetse n’ubwo twaba tuba kuri uyu mubumbe―kugira iki cyiyumviro cy’imbonerahamwe ? Nemera ko dushobora, binyuze mu jisho ry’ukwizera, kwagura no kwibona ubwacu hamwe n’imiryango yacu n’ibyiringiro n’umunezero.
Ibyanditswe byera birabyemera. Moroni avuga ku bari bafite ukwizera “gukomeye bihebuje” ku buryo mu “by’ukuri babonye … n’ijisho ry’ukwizera, kandi barishimye”2
Bafite ijisho rihanze kuri Yesu Kristo, biyumvisemo umunezero kandi bamenye uku kuri: Kubera Kristo, byose biratungana. Buri kintu wowe na we na we kibahangayikishije―byose bigiye gutungana! Kandi abareba n’ijisho ry’ukwizera bashobora kwiyumvamo ko bigiye gutungana aka kanya.
Nanyuze mu bihe bikakaye mu mwaka wanjye wa nyuma w’ishuri ryisumbuye ubwo ntagiraga amahitamo meza. Nibuka ubwo nabonaga mama arira maze nkibaza niba hari icyo namutengushyeho. Icyo gihe, nahangayikishijwe n’uko amarira ye asobanura ko yantereye icyizere, kandi ko niba atakimfitiye icyizere, bishoboka ko nta garuriro.
Ariko data yari arushijeho kugira ubunararibonye bwo kwagura no kugira imboni ifite intera. Yasanze ahereye ku bunararibonye ko uguhangayika kumvikana cyane nk’urukundo, ariko si kimwe.3 Yakoreshe ijisho ry’ukwizera kugira ngo abone ko ibi bizatungana, kandi uburyo bwe bw’ibyiringiro bwarampinduye.
Ubwo narangizaga ishuri ryisumbuye maze nkaza muri kaminuza ya BYU, data yohereje amabaruwa, anyibutsa iby’uwo nari we. Yambereye umufana, kandi buri muntu akeneye umufana: Umuntu utakubwira ati: “Nturimo kwirukanka cyane bihagije”; ahubwo nk’umuntu ukwibutsa n’urukundo ko wabishobora.
Data yambereye urugero rw’inzozi za Lehi. Nka Lehi, yari azi ko utakwiruka inyuma y’abantu ukunda bameze nk’abatakaye. Uhama uho uri maze ukabahamagara. Ujya ku giti, ugahama ku giti, ugakomeza ukarya ku rubuto maze, umwenyura, ugakomeza ukarembuza abo ukunda kandi ukabaha urugero ko kurya urubuto ari ikintu gishimishije!”4
Iyi shusho mbonera yaramfashije mu bihe bigoye mu gihe nisanze ku giti, ndya urubuto kandi ndira kubera ko mpangayitse; kandi mu by’ukuri, ibi byafasha bite? Ahubwo, nimureke duhitemo ibyiringiro―ibyiringiro muri Rurema wacu no hagati yacu, duhatira ubushobozi bwacu kuba bwiza kurusha uko turi aka kanya.
Nyuma gato y’uko Umukuru Neal A. Maxwell yitaba Imana, umunyamakuru yabajije umwana we icyo azakumbura kurusha ibindi. Yavuze ko amafunguro ya nimugoroba mu rugo rw’ababyeyi be, kubera ko iteka yahavaga yiyumvisha ko se amwemera.
Ibi byari mu gihe abana bacu bakuru bari batangiye kuza mu rugo kubw’amafunguro ya nimugoroba n’abo bashakanye. Mu cyumweru, nisangaga ndimo gukora urutonde mu bitekerezo byanjye rw’ibintu nashoboraga kubibutsa ku Cyumweru, nka: “Wenda mwagerageza maze mugafasha kurushaho n’abana mu gihe muri mu rugo,” cyangwa “Ntimukibagirwe gutega amatwi neza.”
Ubwo nasomaga igitekerezo cy’Umuvandimwe Maxwell, najugunye urutonde kandi ncecekesha rya jwi ritatumaga ntuza, noneho ubwo nabonaga abana banjye bakuze icyo gihe gito gusa buri cyumweru, nibandaga ku bintu byinshi by’ingirakamaro babaga basanzwe bakora. Ubwo umuhungu wacu mukuru, Ryan, yitabaga Imana mu myaka mikeya yakurikiyeho, ndibuka ko nishimiye ko igihe twagiranye cyari icy’ibyishimo kandi cyarushijeho kuba ingirakamaro.
Mbere y’uko dushyikirana n’uwo dukunda, dushobora kwibaza ubwacu iki kibazo “Ese ibyo ngiye gukora cyangwa kuvuga birafasha cyangwa birababaza?” Amagambo yacu ni bumwe mu bubasha bw’indengakamere bwacu, kandi abanyamuryango ni nk’ikibaho byandikwaho biri imbere yacu bavuga bati:”Andika icyo untekerezaho!” Ubu butumwa, bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe, bugomba kuba ubw’ibyiringiro kandi bukomeza.5
Umurimo wacu si ukwigisha umuntu uri mu bihe bigoye ko ari babi cyangwa badutengushye. Mu bihe bikeya dushobora kumva tugomba kwikosora, ariko akenshi nimureke tujye tubwira abo dukunda tuvuga cyangwa tutavuze ubu butumwa bafite inyota yo kumva: “Umuryango wacu wumva ari wose kandi wuzuye kubera ko uwurimo.” “Uzakundwa ubuzima bwawe bwose―uko byamera kose.”
Rimwe na rimwe, ibyo dukeneye ni ikigongwe kuruta inama; gutega amatwi kuruta gusomera; umuntu wumva kandi akibaza ati: “Ese nari kumva meze nte mvuze ibyo bamaze kuvuga?”
Mwibuke, imiryango ni laboratwari twahawe n’Imana dusobanukirwamo ibintu, ku buryo gutsikira no kubara nabi bitashoboka gusa ahubwo byanateganywa. None se ntibyaba ari byiza niba, ku ndunduro y’ubuzima bwacu, twashobora kubona ko iyo mibanire, ndetse n’ibyo bihe bigoranye, byari nyine ibintu byadufashije kurushaho guhinduka nk’Umukiza wacu? Buri mushyikirano ugoranye ni umwanya wo kwiga uko wakunda ku rwego rwimbitse kurushaho―urwego rusa n’urw’imana.6
Nimureke turebe kure kugira ngo tubone imibanire y’umuryango nk’ikinyabiziga gikomeye cyo kutwigisha amasomo twaje kwigira hano uko duhindukirira Umukiza.
Nimureke twemere ko, mu isi yaguye nta buryo waba umugore cyangwa umugabo utunganye, umubyeyi, umuhungu cyangwa umukobwa, umwuzukuru, umujyanama, cyangwa inshuti—ariko hari uburyo miliyoni bwo kuba umuntu mwiza.7 Nimureke duhame ku giti, dufate ku rukundo rw’Imana, kandi turusangire. Iyo tuzamura abantu turi kumwe, turazamukana twese hamwe.
Ku bw’amahirwe make, urwibutso rwo kurya urubuto ntiruhagije; dukeneye kongera kugumya gusangira mu buryo bwongera kwimura imboni yacu kandi bukaduhuza n’imboni yirengeye y’ijuru, dufungura ibyanditswe byera, byuzuye umucyo, wo kwirukana umwijima, tugahama ku mavi kugeza ubwo isengesho ryacu risanzwe rigira imbaraga. Iki ni igihe imitima yoroshye, maze tugatangira kubona nk’uko Imana ibona,
Muri iyi minsi ya nyuma, wenda umurimo wacu ukomeye kuruta indi uzaba turi kumwe n’abo dukunda—abantu beza baba mu isi y’ubugome. Ibyiringirobyacu byacu bihindura uburyo bibona ubwabo n’abo ari bo mu by’ukuri. Kandi binyuze muri iyi mboni y’urukundo bazabona icyo bazahinduka .
Ariko umwanzi utadushakira cyangwa abo dukunda gusubirana iwacu hamwe. Kandi kubera ko tuba ku mubumbe ugengwa n’igihe n’umubare ufite iherezo w’imyaka,8 umubisha ateza icyiyumviro cya nyacyo cy’ubwoba muri twe. Biragoye kubona, iyo turebera hafi, ko icyerekezo cyacu aricyo cya ngombwa kurusha umuvuduko wacu.
Ibuka, “Niba ushaka kwihuta, genda wenyine. Niba ushaka kugera kure, jyana n’abandi9 Mu byo gushimira, Imana turamya ntabwo igengwa n’igihe. Ibona abo dukunda abo ari bo mu by’ukuri n’abo turi mu by’ukuri.10 Bityo Iratwihanganira, yiringira ko twazihanganirana.
Ndemera ko hariho ibihe ubwo isi, urugo rwacu rw’agateganyo, imera nk’ikirwa cy’ishavu—ibihe iyo mfite ijisho rimwe rw’ukwizera naho irindi jisho ririra.11 Ese waba uzi iki cyiyumviro?
Nakigize kuwa Kabiri.
Ese dushobora se ahubwo guhitamo imyitwarire y’umuhanuzi wacu igihe adusezeranya ibitangaza mu miryango yacu? Nitubikora, umunezero wacu uziyongera, ndetse n’iyo imidugararo yakwiyongera. Arimo kudusezeranya ko ingaruka y’imboni yirengeye ishobora kugaragara ubu, hatitaweho ibihe turimo.12
Kugira iri jisho ry’ukwizera ubu rituma twongera kugira ukwizera twari dufite mbere y’uko tuza kuri uyu mubumbe. Rirareba rikarenga ukutizera mu mwanya mutoya rigatuma “dukora twishimye ibintu biri mu bushobozi bwacu, maze noneho … tugahagarara twemye.”13
Haba hari ikintu gikoranye mu buzima bwanyu aka kanya, ikintu muhangakishijwe n’uko kitakemuka? Udafite ijisho ry’ukwizera, ibyo bishobora kumvikana nk’aho Imana yatakaje ubutware ku bintu. None se ibyo ni byo?
Cyangwa birashoboka ko ubwoba bwawe bwinshi ni uko ugiye kunyura muri iki gihe kigoranye wenyine, ariko se ibyo byaba bisobanura ko Imana yagutereranye, none se ibyo ni byo?
Mfite ubuhamya ko Umukiza afite ubushobozi, kubera Impongano Ye, bwo guhindura akaga kose urimo guhitamo mu mugisha. Yadusezeranije “n’igihango kidahinduka” ko uko duharanira kumukunda no kumukurikira, “ibintu byose byatubabaje bizaduhira ku bwacu.”14 IbintuByose .
Kandi kubera ko turi abana b’igihango dushobora gusaba iki cyumviro aka kanya!
Mu gihe tutari mu miryango itunganye, dushobora gutunganya urukundo rwacu ku bandi kugeza ubwo uko rwaba rumeze kose ruhoraho, rudahinduka—ubwoko bw’urukundo rushyigikira impinduka kandi rutuma dukura no gusubirayo.
Ni umurimo w’Umukiza kubasubizayo. Ni umurimo We n’igihe Cye . Ni umurimo wacu ni ugutanga ibyiringiro n’icyiyumviro ko bashobora kuza iwacu. “Nta bushobozi [bw’Imana] dufite bwo guca imanza cyanga ububasha bwayo bwo gucungura, ariko twahawe ubushobozi bwo gukoresha urukundo Rwayo.”15 Umuyobozi Nelson yigishije na none ko abandi bakeneye urukundo rwacu kurusha uguca imanza kwacu. “Bakeneye kubona urukundo rutagira inenge rwa Yesu Kristo rubagaragarira mu magambo n’ibikorwa [byacu]”.16
Urukundo ni ikintu gihindura imitima. Rukaba impamvu itagira inenge ya byose, kandi abandi bashobora kurwumva. Mureke tuzirikane aya magambo y’ubuhanuzi yahanuwe imyaka 50 ishize ko nta rugo runanirana keretse iyo ruhagaritse kugerageza.17 Ni ukuri, abakunda kenshi kandi birambye baratsinda!
Mu miryango yo mu isi, mu buryo bworoshye tuba dukora ibyo Imana yadukoreye—twereka inzira kandi twiringiye ko abo dukunda bazanyura muri icyo cyerekezo, bazi ko inzira bagiyemo aribo ubwabo bayihitiramo.
Kandi igihe bagiye ku rundi ruhande rw’umwenda ukingiriza maze bakegera iyo “rukuruzi ibazengurutse y’urukundo” rw’iwacu mu ijuru,18 nemera ko bazumva ari ibisanzwe kubera uko bari bakunzwe hano.
Nimureke dukoreshe iyo mboni yitegeye maze tubone abantu dukunda kandi tubana nk’abasangirangendo bacu dusangiye kuri uyu mubumbe wacu mwiza.
Wowe na njye Ibi dushobora kubikora! Dushobora kubikomeraho no kubyizera! Dushobora guhama ku giti maze tugasangira urubuto tumwenyura, kandi tukareka Urumuri rwa Kristo mu maso yacu rugahinduka ikintu bashobora kwiringira mu bihe byabo by’umwijima. Kandi uko babona urumuri rwigaragaza mu maso yacu, bazarwegera. Dushobora noneho kongera kubatera kurangamira isoko y’umwimerere y’urukundo n’urumuri, “inyenyeri ibengerana y’urukerera,” Yesu Kristo.19
Ndatanga ubuhamnya ko ibi—ibi byose—bigiye guhinduka byiza kurusha uko wowe na njye twashoboraga kubitekereza! Duhanze ijisho ry’ukwizera kuri Yesu Kristo, dushobora kubona ko buri kintu kizajya mu buryo, kandi twiyumvemo ko kizajya mu buryo aka kanya. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.