Igiterane Rusange
Kuba umwigishwa Birambye
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Kuba umwigishwa Birambye

Dushobora kubona icyizere cy’ibya roho n’amahoro uko tugaburira ingeso ntagatifu n’akamenyero k’ubukiranutsi bishobora gushyigikira kandi bikarushaho gukomeza ukwizera kwacu.

Muri iyi mpeshyi ishize, abarenze 200000 mu rubyiruko rwacu ku isi hose bakurije ukwizera muri rimwe mu materaniro magana yabaye mu cyumweru cya Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, cyangwa ibiterane bya FSY. Bagisohoka mu kato k’icyorezo, kuri benshi cyari igikorwa cy’ukwizera muri Nyagasani no kugira ngo bitabire. Benshi mu rubyiruko rwitabiriye basa n’abagenda bagira uguhinduka kwimbitse kurushaho. Nyuma y’icyumweru cyabo, nakundaga kubaza nti: “Harya, byagenze bite?”

Rimwe na rimwe bavugaga ikintu nk’iki: “Yewe, kuwa mbere nari nivumbuye kuri mama kubera ko yatumye nza nkakora ibi. Kandi nta muntu nari nzi. Kandi sinatekerezaga ko ari ibyanjye. Kandi nta nshuti na zimwe naba mfite. … Ariko ubu ni kuwa Gatanu, kandi ndishakira guhama hano. Ndashaka gusa kumva Roho mu buzima bwanjye. Ndashaka kwiberaho gutya.”

Bafite buri wese inkuru zabo bwite zo kuvuga iby’ibihe by’umucyo w’impano za roho zagize uruhare mu gukura mu bya roho kwabo no guhinduka byimbitse. Nanjye nahinduwe n’iyi mpeshi ya FSY ubwo nabonaga Roho w’Imana asubiza ududahwema ibyifuzo byanjye bikiranutse by’imitima bwite y’izi mbaga z’urubyiruko babonye buri wese ubutwari bwo kumwizera mu gihe cy’icyumweru ari kumwe na bo.

Nk’inkuge y’icyuma ibengeranira ku nyanja, tuba ahantu hamunzwe mu buryo bwa roho aho imyemerere irabagirana kuruta indi igomba kubungabungwa byitondewe bitaba bityo ikavungagurika, maze ikamungwa n’umugese, nuko igashwanyagurika.

Ni Ubuhe Bwoko bw’Ibintu Dushobora Gukora kugira ngo Duhamane Ubukaka bw’Imyemerere Yacu?

Ibihe nk’ibiterane by’urubyiruko FSY, inkambi, amateraniro y’isakaramentu n’ivugabutumwa bishobora gufasha gushyushya ubuhamya bwacu, butujyana binyuze mu guhinduka byimbitse n’ubuvumbuzi bwa roho ku hantu amahoro ashoboka. Ariko ni iki tugomba gukora kugira ngo duhame aho kandi dukomeze “kujya imbere dushikamye muri Kristo” (2 Nefi 31:20) aho kunyerera tujya inyuma? Tugomba gukomeza gukora ibyo bintu byatuzanye aho bwa mbere, nko gusenga kenshi, kwinjira byimbitse mu cyanditswe gitagatifu, no gufasha nta buryarya.

Kuri bamwe muri twe, byasaba kugira icyizere muri Nyagasani ndetse no kwitabira iteraniro ry’isakaramentu. Ariko tumaze kurigeramo, ubutware bukiza bw’isakaramentu rya Nyagasani, amayinjiza y’amahame y’inkuru nziza, kandi n’ukugaburira umuryango mugari w’Itorero bishobora kutwohereza mu rugo twakomejwe mu bya roho.

Mbese ni Hehe Ububasha bwo Gukoranira Hamwe Muhibereye ubwanyu Bwavuye?

Muri FSY, urubyiruko rwacu rurenga ibihumbi magana abiri n’abandi baje kurushaho kumenya Umukiza bakoresha ihinamvugo yoroshye yo kuza hamwe aho babiri cyangwa abaruseho muri bo bakoraniraga hamwe mu izina Rye (reba Matayo 18:20), bashyize imbere inkuru nziza n’ibyanditswe bitagatifu, baririmbira hamwe, basengera hamwe, kandi bashakira amahoro muri Kristo. Ubu ni uburyo bukomeye bwo kubafasha kumva imbaraga za roho.

Iri tsinda ry’abavandimwe na bashiki babo ubu baratashye iwabo kugira ngo bagene icyo bisobanuye kugumya “kugira icyizere muri Nyagasani” (Imigani 3:5; insanganyamatsiko y’urubyiruko 2022) mu gihe bagoswe n’amoshya atagira ingano y’isi. Ni ikintu kimwe “kumwumva” (Joseph Smith—Amateka 1:17) turi ahantu hatuje ho kurangamira ibyanditswe bitagatifu. Ariko rwose ni ikindi kintu kuba umwigishwa mu isi yugarijwe n’ibirangaza aho tugomba guharanira “kumwumva” ndetse no mu gihu cy’ubwoba n’icyizere gihungabana. Nta gushidikanya, ni imyitwarire y’intwari igaragazwa n’urubyiruko rwacu mu gihe bategura imitima yabo n’ubwenge bwabo guhagarara bemye mu buhamya bwabo mu gihe imbonezamuco z’abantu zikomeje guhindagurika.

Ni Iki Imiryango Ishobora Gukora mu Rugo kugira ngo Yubakire ku Murego Wazanywe mu Bikorwa by’Itorero?

Hariho igihe nafashaga umugore wanjye ari umuyobozi w’urubyiruko rw’abakobwa mu rumambo. Ijoro rimwe nari nahawe umurimo wo gutunganya ibisuguti muri koridoro mu gihe umugore wanjye we yari ayoboye umuhango wo kuganirira aho ababyeyi basengera n’abakobwa babo bitegura kwitabira inkambi y’Urubyiruko rw’Abakobwa mu cyumweru cyakurikiragaho. Nyuma yo gusobanura aho ari ho n’ibyitwazwa, yarambwiye ati: “Ubu, kuwa kabiri mu gitondo nuzageza abakobwa bawe beza kuri bisi, uzabahobere cyane. Maze ubasome ubabwira ngo murabeho—kubera ko batazagaruka.”

Numvise umuntu yikanze, noneho nza kubona ko ari njyewe. “Batazagaruka?”

Ariko ubwo yarakomeje: “Nubagezayo abo bakobwa kuwa Kabiri mu gitondo, bazasiga inyuma ibirangaza by’ibintu bitoya kandi bazamara icyumweru hamwe biga kandi bakura kandi bizeye Nyagasani. Tuzasengera hamwe kandi turirimbe kandi duteke kandi dufatanyirize hamwe kandi dusangire ubuhamya hamwe kandi dukore ibintu bituma twiyumvamo Roho wa Data wo mu Ijuru, mu cyumeru cyose, kugeza ubwo izabacengeramo kugeza mu magufa yabo. Maze ku Cyumweru, abo bakobwa uzabona bava muri bisi ntibazaba bakiri ba bandi wagejejeyo kuwa Kabiri. Bazaba ari ibiremwa bishya. Kandi nubafasha gukomeza iyo roho y’ikirenga, bazagutangaza. Bazakomeza guhinduka no gukura. Kandi kimwe n’umuryango wawe.”

Kuri uwo wa Gatandatu, byabaye rwose nk’uko yari yarabivuze. Ubwo narimo gupakira amahema, numvise ijwi ry’umugore wanjye mu nzu y’amakinamico y’imbaho aho abakobwa bari bakoraniye mbere yo kwerekeza mu rugo. Numvise avuga ati: “O, uri hano. Twagumye kubarinda icyumweru cyose. Bakobwa bacu b’uwa Gatandatu.”

Urubyiruko rwa Siyoni rw’inkwakuzi rurimo rurahita mu bihe bitangaje. Kubera ko kubona umunezero muri iyi si y’akaduruvayo kahanuwe utagize uruhare muri iyo si, n’ibyigobetsemo werekeza ku butagatifu, ari inshingano yabo y’umwihariko. Mu myaka isaga ijana ishize, G. K. Chesterton yavuze nkaho yari yaramaze kubona uyu muhate nk’ushingiye mu rugo kandi ushyigikiwe n’Itorero ubwo yavugaga ati: “Tugomba kumva isanzure kimwe n’inzu y’umutamenwa y’igikoko, yo guterwa, nyamara kandi nk’akaruri kacu bwite, dushobora gusubiramo nimugoroba”(Orthodoxy [1909], 130).

Ku bw’ishimwe, ntabwo bagomba kujya ku rugamba bonyine. Baba bari kumwe. Kandi baragufite. Kandi bakurikira umuhanuzi uriho, Umuyobozi Russell M. Nelson, uyoborana icyizere cya bamenya atangaza ko ishyaka rikomeye ry’ibi bihe—gukoranya Isirayeli—kuzaba guhebuje kandi guhimbaje (reba “Hope of Israel” [worldwide youth devotional, June 3, 2018], HopeofIsrael.ChurchofJesusChrist.org).

Iyi mpeshyi, umugore wanjye, Kalleen, nanjye twahinduraga indege muri Amsterdam aho, imyaka myinshi mbere yaho, nari umuvugabutumwa mushya. Nyuma y’amezi yo guhuzagurika mu kwiga Igiholandi, indege yacu ya KLM yari irimo yururuka, maze kapiteni atanga itangazo ritumvikana mu ndangururamajwi ya PA. Nyuma y’igihe ducecetse, mugenzi wanjye yavuze gake ati: “Ndatekereza ko cyari Igiholandi.” Twakubitanyeho akajisho, buri wese asoma ibitekerezo by’undi. Nta na kimwe twumvagamo.

Ariko nta ryari ryarenze. Uko natangazwaga n’ibikorwa by’ukwizera twakoze uko twagendaga mu kibuga cy’indege tugiye mu bitangaza byari kuzaduhundangazwaho nk’abavugabutumwa, nahise nibutswa ibiri kuba ubu byihuse n’umuvugabutumwa uriho, uhumeka wuriraga indege ataha. Yaratwibwiye maze arabaza ati: “Muyobozi Lund, ni iki nakora ubu?” Ni iki nakora kugira ngo ngumye nkomeye?”

Yewe, iki ni ikibazo kimwe kiri mu bitekerezo by’urubyiruko rwacu iyo bavuye mu biterane by’urubyiruko bya FSY, inkambi z’urubyiruko n’ingendo zo ku ngoro y’Imana kandi n’igihe icyo ari cyo cyose bumvishe ububasha bw’ijuru: “Ni gute gukunda Imana bishobora guhindukamo kuba umwigishwa bidashira?”

Nagize icyiyumviro cy’urukundo rwinshi ku bw’uyu muvugabutumwa warimo gukora umurimo mu masaha ya nyuma y’ivugabutumwa rye, kandi muri uko kwigaragaza kwa Roho kw’igihe gitoya, numvise ijwi ryanjye risaraye ubwo navugaga gusa nti: “Ntibisaba ko ugomba kuba wambaye ikirango kugira ngo umwitirirwe.”

Nashatse gushyira ibiganza byanjye ku ntugu ze maze ngo mvuge nti: “Dore ibyo ukora. Jya mu rugo, maze ube gusa uyu. Uri mwiza cyane ku buryo biboneka no mu mwijima. Imyitwarire myiza y’ivugabutumwa ryawe n’ukwitanga byakugize umuhungu uhebuje w’Imana. Komeza gukorera i muhira ibyakozwe n’ububasha bukomeye hano. Wamenye gusenga n’uwo usenga n’imvugo y’isengesho. Wize amagambo Ye kandi waje gukunda Umukiza ugerageza gusa na We. Wakunze Data wo mu Ijuru nk’uko yakunze Se, wafashije abandi nk’uko yafashije abandi, kandi wakurikije amategeko nk’uko yayakurikije—kandi igihe utabikoze, warihannye. Kuba umwigishwa kwawe ntabwo ari intero gusa yanditse ku mupira—byahindutse igice cy’ubuzima bwawe wabayeho ufite intego ku bw’abandi. Nuko jya i muhira, maze ukore ibyo. Ba uwo. Jyana uyu murego w’ibya roho mu buzima bwawe busigaye.”

Nzi ko binyuze mu kwizera Nyagasani Yesu Kristo n’inzira y’igihango Ye, dushobora kubona icyizere cya roho n’amahoro uko tugaburira ingeso ntagatifu n’akamenyero k’ubukiranutsi bishobora gushyigikira kandi bikarushaho gukomeza ukwizera kwacu. Ndiringira ko buri wese muri twe yakwegera kurushaho izo mbaraga kandi, tutitaye ku birimo kuba, tuhahame. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.