Kwishima Ubuziraherezo
Umunezero nyakuri, uramba n’iteka ryose hamwe n’abo dukunda ni ishingiro nyirizina ry’umugambi w’ibyishimo w’Imana.
Nshuti, bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, muribuka mwemera, cyangwa mushaka kwemera mu byishimo by’ibihe byose?
Noneho ibintu bikabaho mu buzima. “Turakura.” Imibano ikagorana. Iyi si ni iy’urusaku, iruzuye, irahata, irimo n’ukwirarira n’ukwishongora. Nyamara, mu “byifuzo byacu byimbitse,”1 turemera, cyangwa dushaka kwemera, ahantu hamwe, mu buryo bumwe, aho kwishima ubuziraherezo bibaho kandi bishoboka.
“Kwishima Ubuziraherezo” ntabwo ari ibitekerezo umuntu yihimbira by’imigani. Umunezero nyakuri, uramba n’iteka ryose hamwe n’abo dukunda ni ishingiro nyirizina ry’umugambi w’ibyishimo w’Imana. Inzira Ye y’urukundo iteguye ishobora gutuma urugendo rwacu ruba urw’ibyishimo by’ubuziraherezo.
Dufite byinshi byo kwizihiza kandi twagirira inyiturano. Nyamara, nta numwe muri twe utunganye, nta n’umuryango numwe utunganye. Imibano yacu ikubiyemo urukundo, ubusabane n’imiterere ariko akenshi ikanazamo ubushyamirane, umubabaro, rimwe na rimwe n’akababaro kimbitse.
“Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.”2 Kubaho muri Yesu Kristo birimo ukudapfa—impano Ye kuri twe ni umuzuko w’umubiri. Uko tubaho mu kwizera n’ukumvira, kubaho muri Kristo bishobora no kubamo ubuzima buhoraho hamwe n’Imana n’abo dukunda bwuzuye umunezero.
Mu buryo budasanzwe, umuhanuzi wa Nyagasani ari kutujyana hafi y’Umukiza, harimo no kunyura mu migenzo n’ibihango byera mu ngoro z’Imana bitwegera ahantu henshi. Dufite urwaho rwimbitse n’impano yo kuvumbura imyumvire mishya mu bya roho, urukundo, ukwihana n’imbabazi hagati yacu no mu miryango yacu, mu gihe n’iteka ryose.
Mbiherewe uruhushya, mbasangije ibyabaye bidasanzwe mu buryo bwa roho bwavuzwe n’inshuti nyirizina ku byerekeye Yesu Kristo ahuza imiryango ayikiza ndetse n’amakimbirane hagati y’ibisekuruza.3 “itagira ingano kandi ihoraho,”4 ikomeye kuruta ingoyi z’urupfu5 Impongano ya Yesu Kristo ishobora kudufasha kuzana amahoro mu bihe byacu byashize ikazana n’ibyiringiro mu hazaza hacu.
Ubwo binjiye mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, inshuti yanjye n’umugabo we biganye umunezero mwinshi imibano y’umuryango uko itagomba kuba “kugeza urupfu rubatandukanyije.” Mu nzu ya Nyagasani, imiryango ishobora guhuzwa iteka ryose (komekanywa).
Ariko inshuti yanjye ntabwo yashatse komekanywa kuri se. “Ntabwo yari umugabo mwiza kuri mama. Ntabwo yari umubyeyi mwiza ku bana be,” niko yavuze. “Data azategereza. Nta cyifuzo na kimwe mfite cyo kumukorera umurimo we wo mu ngoro y’Imana ngo nomekanywe na we iteka ryose.”
Mu gihe cy’umwaka, yiyirije ubusa, arasenga, avugana na Nyagasani kenshi ku bijyanye na se. Amaherezo, yaje kwitegura. Umurimo wa se wo mu ngoro y’Imana warakozwe urarangira. Nyuma, aravuga ati: “Mu bitotsi byanjye data yambonekeye mu nzozi, yambaye imyambaro yera. Yari yarahindutse. Yaravuze ati: ‘Ndeba. Ndacyeye hose. Warakoze kunkorera imirmo yanjye mu ngoro y’Imana.’” Se yongeyeho ati: “Haguruka usubire mu ngoro y’Imana; musaza wawe ategereje kubatizwa.”
Inshuti yanjye iravuga iti: “Abakurambere banjye n’abandi bose batabarutse bategerezanye amashyushyu ngo umurimo wabo ukorwe.”
“Na ho kuri njye,” aravuga ati: “ingoro y’Imana ni ahantu ho gukirira, kwigira no kumenya Impongano ya Yesu Kristo.”
Ubunararibonye bwa kabiri. Indi nshuti yashakanye umwete amateka y’umuryango wayo. Yashakaga kumenya sekuruza.
Rimwe mu gitondo kare, inshuti yanjye yavuze ko yiyumvisemo ukuboneka k’umugabo mu cyumba cye. Umugabo yashakaga kubonwa akanamenyekana mu muryango we. Umugabo yiyumvagamo ukwicuza ku bw’ikosa ubu yamaze kwihana. Umugabo yafashije inshuti yanjye kubona ko inshuti yanjye nta huriro rya ADN bafitanye n’umuntu inshuti yanjye yatekereje ko yari sekuruza. “Mu yandi magambo,” inshuti yanjye yaravuze iti: “Navumbuye kandi niga ko sogokuruza atari we inyandiko z’umuryango wacu zifite nka sogokuruza.”
Imibano y’imiryango Ye imaze gusobanuka, inshuti yanjye yaravuze iti “Ndumva nduhutse, ndi mu mahoro. Bikora itandukaniro ryose kumenya abo mu muryango wanjye ari bo.” Inshuti yanjye iribwira iti: “Ishami ryigonze ntirisobanura igiti kibi. Uko tuza muri iyi si ntibifite akamaro kanini kuruta abo turi bo iyo tuyivuyemo.”
Ibyanditswe bitagatifu n’ubunararibonye bwera bw’ugukira bwite n’amahoro, harimo n’ibyo by’abazima bo mu isi ya roho, bishimangira amahame y’inyigisho atanu.
Irya mbere: Ishingiro mu mugambi w’Imana w’incungu n’ibyishimo, Yesu Kristo, binyuze mu Mpongano Ye, amasezerano yo guhuza roho n’umubiri, bitazigera byongera gutana, kugira ngo tube twakakira umunezero wuzuye.6
Irya kabiri: Impongano—kuba umwe muri Kristo—kuza uko dushyira mu bikorwa ukwizera mu bikorwa tukanera imbuto zijyana ku kwihana.7 Uko biri mu buzima bwo ku isi, no mu kudapfa. Imigenzo yo mu ngoro y’Imana ntabwo iduhindura ubwayo cyangwa ngo ihindure abo bari mu isi ya roho. Ariko iyi migenzo y’ubumana ishoboza gutagatifuza ibihango na Nyagasani, bishobora kuzana ubwumvikane na We kandi no mu bandi.
Umunezero wacu uruzura uko twiyumvishemo inema n’imbabazi Yesu Kristo atugirira. Kandi uko natwe dutanga igitangaza cy’inema Ye n’imbabazi Ze tugirirana, impuhwe twakira n’impuhwe dutanga zishobora gufasha gukuraho akarengane.8
Irya gatatu: Imana iratuzi kandi iradukunda bihagije. “Imana ntinegurizwa izuru,”9 cyangwa ngo iriganywe. Hamwe n’impuhwe n’ubutabera bitunganye, ihoberesha amaboko Yayo y’umutekano abiyoroshya n’abihana.
Mu ngoro y’Imana ya Kirtland, Umuhanuzi Joseph Smith yabonye mu iyerekwa umuvandimwe we Alvin akijijwe mu bwami bwa selesitiyeli. Umuhanuzi Joseph Smith yaratangaye, kuko Alvin yapfuye mbere yuko yakira umugenzo w’umubatizo ukiza.10 Mu buryo buhumuriza, Nyagasani yasobanuye impamvu Nyagasani azaducira imanza agendeye ku mirimo yacu, agendeye ku byifuzo by’imitima yacu.11 Ubugingo bwacu bufite inyandiko z’imirimo n’ibyifuzo byacu.
Mu nyiturano, tuzi ko abazima n’abapfuye bihana bazacungurwa, binyuze mu kumvira imigenzo y’inzu y’Imana12 no mu Mpongano ya Kristo. Mu isi ya roho, ndetse n’abo bari mu cyaha n’igicumuro bafite urwaho rwo kwihana.13
Bitandukanye, abo bahisemo ku bushake ubugome, basubika babizi neza ukwihana, cyangwa bakica amategeko babigambiriye, bateganya ukwihana koroheje, bazacirwa urubanza n’Imana “urwibutso rusobanutse rw’inkomanga [yabo] yose.”14 Ntabwo dushobora gukora icyaha tubizi kuwa Gatandatu, ubundi ngo twitege imbabazi zizana nidufata isakaramentu ku Cyumweru. Ku bavugabutumwa cyangwa abandi bavuga bati gukurikira Roho bisobanuye kutagomba kubaha ibigenderwaho cyangwa amategeko y’ivugabutumwa, nyamuneka mwibuke ko kubaha ibigenderwaho by’ivugabutumwa n’amategeko bitumira Roho. Nta numwe muri twe ukwiriye gusubika ukwihana. Imigisha y’ukwihana itangira uko dutangiye kwihana.
Irya kane: Nyagasani aduha urwaho rw’ubumana kugira ngo turusheho kuba nka we uko dutanga imigenzo yo mu ngoro y’Imana ikiza dukora mu cyimbo cy’abandi bayikeneye ariko badashobora kwikorera. Turushaho guhinduka abuzuye n’abatunganye15 uko duhinduka “abarokozi … ku musozi wa Siyoni.”16 Uko dufasha abandi, Roho Mutagatifu w’Isezerano ashobora kwemeza imigenzo no gutagatifuza abatanga n’abakira bombi. Abatanga n’abakira bombi bashobora gukora bakanagura ibihango bihindura, mu gihe runaka bakakira imigisha yasezeranyijwe Aburahamu, isaka, na Yakobo.
Bwa nyuma, irya gatanu: Nkuko Itegeko rya Zahabu17 ryigisha, gutagatifuzwa kugendana n’ukwihana n’imbabazi kudutumira twese guha abandi ibyo natwe ubwacu dukeneye kandi tunifuza.
Rimwe na rimwe ubushake bwacu bwo kubabarira undi muntu bushoboza bo natwe twembi kwemera ko dushobora kwihana tukanababarirwa. Rimwe na rimwe ubushake bwo kwihana n’ubushobozi bwo kubabarira buza mu bihe bitandukanye. Umukiza wacu ni Umuhuza wacu n’Imana, ariko anadufasha kongera kwimenya ubwacu n’abandi uko tumusanga. Cyane cyane iyo umubabaro n’akababaro byimbitse, gusana imibano yacu no gukiza imitima yacu birakomeye, wenda bitanadushobokera ku bwacu. Ariko ijuru rishobora kuduha imbaraga n’ubushishozi burenze ubwacu kugira ngo tumenye igihe cyo gufatiraho n’igihe cyo kurekura.
Twumva turi twenyine gake iyo tubonye ko tutari twenyine. Umukiza wacu ahora abyumva.18 Hamwe n’ubufasha bw’Umukiza wacu, dushobora kureka ubwibone bwacu, imibabaro yacu, ibyaha byacu ku Mana. Uko twaba twumva tumeze uko ari ko kose ubwo dutangiye, turushaho kuzura uko tumugirira icyizere kugira ngo dukore imibano yacu yuzuye.
Nyagasani, ubona kandi agasobanukirwa neza, ababarira uwo ashatse; twe (abadatunganye) tugomba kubabarira bose. Uko dusanga Umukiza wacu, twibanda gake kuri twebwe. Duca imanza gake, tukababarira kurushaho. Kugirira icyizere mu bigwi Bye, impuhwe Ze n’inema Ye19 ko bishobora kutugobotora mu bushyamirane, uburakari, ihohotera, ugutererana, akarengane n’imbogamizi z’umubiri cyangwa mu mutwe rimwe na rimwe zizana n’umubiri mu isi yo gupfa. Kwishima ubuziraherezo ntibivuga ko buri mubano uzaba uwo kwishima ubuziraherezo. Ariko imyaka ibihumbi ubwo Satani azaba aziritswe20 byaduha igihe dukeneye n’uburyo butunguranye bwo gukunda, gusobanukirwa, no gukemura ibyanze uko twitegura iteka ryose.
Dusanga gusabana kw’ijuru muri buri wese.21 Umurimo n’ikuzo by’Imana birimo gusohoza kwishima ubuziraherezo.22 Ubugingo buhoraho n’ikuzwa ni ukumenya Imana na Yesu rero, binyuze mu bushobozi bw’Imana, aho bazaba bari ni na ho tuzaba turi.23
Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, Imana Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda bariho. Batanga amahoro, umunezero n’ugukiza kuri buri bwoko na buri rurimi, kuri buri wese muri twe. Umuhanuzi wa Nyagasani ayoboye inzira. Ibyahishuwe byo mu minsi ya nyuma birakomeza. Ndiringira ko twarushaho kwegera Umukiza wacu mu nzu ntagatifu ya Nyagasani, kandi ko na we yarushaho kutwegereza Imana na buri wese, Tubumbira imitima yacu hamwe n’ibambe rya Kristo, ukuri n’impuhwe mu bisekuruza byose—mu gihe n’iteka ryose, twishima ubuziraherezo. Muri Yesu Kristo, birashoboka, muri Yesu Kristo, ni ukuri. Ni ko mbibereye umuhamya, mu izina ritagatifu Rye, Yesu Kristo, amena.