Kumukorera Ntabwo Biruhije, n’Umutwaro We Ntabwo Uremereye
Mureke twibuke ko buri muntu kuri iy’isi ari umwana w’Imana kandi akunda buri wese.
Inkuru irabarwa y’umugabo witwaga Jack wari ufite imbwa yakundaga yahigaga inyoni yitwaga Cassie. Jack yari afitiye ishema Cassie kandi akenshi yarataga ukuntu ari imbwa ifite amayeri. Kugira ngo abigaragaze, Jack yatumiye inshuti zimwe ngo zirebe Cassie mu bikorwa. Nyuma yuko bageze aho bahigira, Jack yaretse Cassie ijya hanze ngo yiruke igihe we yajyaga imbere kubikurikirana.
Bigeze igihe cyo gutangira, Jack yari ahangayitse kugira ngo yerekane ubuhanga butangaje bwa Cassie. Icyakora, Cassie yari iri kwitwara mu buryo budasanzwe. Ntiyumviraga amategeko ayo ari yo yose ya Jack nkuko yari isanzwe ibikora kandi ibishaka. Icyo yashakaga kwari ukuguma impande ye gusa.
Jack byaramurakaje bimukoza isoni kandi agirira umujinya Cassie; nyuma yatanze igitekerezo cy’uko bagenda. Cassie ndetse ntiyanasimbukira inyuma mu modoka, nuko Jack atihanganye arayiterura ayisunika mu kazu kayo. Yagize umujinya mwinshi ubwo abo bari kumwe na we basetse imyitwarire y’imbwa ye inzira yose kugera mu rugo. Jack ntabwo yashoboraga gusobanukirwa impamvu Cassie yari irimo kwitwara nabi. Yari yaratojwe neza, kandi icyifuzo cyayo cyose mbere cyari ukumunezeza no kumukorera.
Nyuma yuko bageze mu rugo, Jack yatangiye gusuzuma imvune kuri Cassie, ibishokoro, cyangwa imbaragasa nkuko ahora abikora. Ubwo yashyiraga ikiganza cye ku gituza, yumva ikintu gitose asanga ikiganza cye cyuzuye amaraso. N’isoni n’icyoba cyinshi, yabonye ko Cassie ifite igikomere kirekire, kinini iburyo bw’igufa ryayo ryo mu gatuza. Asanga n’ikindi ku kaguru kayo imbere iburyo ku igufa.
jack afata Cassie mu maboko ye maze atangira kurira. Ikimwaro cy’ukuntu yayiciriye imanza nabi n’ukuntu yayifashe byaramurenze. Cassie yitwaraga nk’uko idasanzwe yitwara kare ku manywa kubera ko yari yakomeretse. Imyitwarire ye yaterwaga n’akababaro kayo n’ibikomere byayo. Ntaho byari bihuriye no kubura ubushake bwo kubaha Jack cyangwa kumukunda.1
Numvishe iyi nkuru imyaka ishize kandi ntabwo nigeze nyibagirwa. Ni abantu bangahe bakomeretse dufite hagati yacu? Ni kangahe ducira abandi imanza tugendeye ku migaragarire yabo y’inyuma n’ibikorwa byabo, cyangwa mu ibura ry’ibikorwa, iyo, niba twarabisobanukiwe neza, twakabaye dukorana ibambe n’icyifuzo cyo gufasha aho kongera ku mitwaro yabo kubacira imanza?
Nahamwe n’iki kintu inshuro nyinshi mu buzima bwanjye, ariko Nyagasani yanyigishije yitonze binyuze mu bunararibonye bwite kandi uko nateze amatwi inkuru z’ubunararibonye bw’abandi benshi. Naje kwishimira byuzuye urugero rw’Umukiza wacu mukundwa kuko yamaze igihe Cye kinini afasha abandi n’urukundo.
Ibyabaye ku buzima bw’umukobwa wanjye muto byarimo imbogamizi ku buzima bw’amarangamutima kuva akiri umwana muto. Hari ibihe byinshi mu buzima bwe ubwo yiyumvagamo ko atakomeza kujya imbere. Tuzahora dufitiye inyiturano abamarayika bo mu isi bahabaye muri ibyo bihe: bicarana na we; bamutega amatwi; barirana na we, banasangira hamwe impano zihariye, ugusobanukirwa kw’ibya roho n’umubano uhuriweho w’urukundo. Muri ibyo bihe by’urukundo , imitwaro yaratuwe ku mpande zombi .
Umukuru Joseph B. Wirthlin, asubiramo amagambo yo mu 1 Abakorinto, yaravuze ati: “Nubwo navuga indimi z’abatu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo ruhebuje, singire n’ibambe, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.”2
Yarakomeje ati:
“Ubutumwa bwa Pawulo muri uyu mubiri w’Abera bwari bworoshye kandi burasa ku ntego: Nta kintu mukora gikora ikinyuranyo niba mutagira urukundo ruhebuje. Ushobora kuvuga mu ndimi, kugira impano y’ubuhanuzi, gusobanukirwa amayobera yose, kandi ukagira ubumenyi bwose; nubwo wagira ukwizera kose ko gukuraho imisozi, nta rukundo ruhebuje ntacyo bizakumarira.
Urukundo ruhebuje ni urukundo ruzira inenge rwa Kristo [Moroni 7:47]. Umukiza yatanze urugero rw’urwo rukundo.”3
Muri Yohani dusoma tuti: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”4
Ibyigisho byinshi byatanzwe n’abayobozi bacu b’Itorero ryacu ku rukundo ruhebuje, ubumwe, urukundo, ineza, ibambe, imbabazi n’impuhwe. Nemera ko Umukiza ari kudukangurira kubaho mu buryo bwisumbuyeho, butagatifu kurushaho5—Bwe bw’urukundo aho bose bashobora kwiyumvamo ko bisanga kandi bakenewe.
Dutegetswe gukunda abandi,6 ntabwo ari ukubacira imanza.7 Mureke duture uwo mutwaro uremereye; ntabwo ari uwacu wo kwikorera.8 Ahubwo, dushobora kwikorera umutwaro w’Umukiza w’urukundo n’ibambe.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho; …
“Kuko kunkorera bitaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”9
Umukiza ntabwo ashyigikira icyaha ariko atwereka urukundo Rwe kandi akanatanga imbabazi iyo twihannye. Abwira umugore wafatiwe mu busambanyi, yaravuze ati: “ Nanjye singuciraho iteka: genda, ntukongere gukora icyaha.”10 Abo yakozeho bumvishe urukundoRwe, kandi urwo rukundo rwarabakijije ruranabahindura. UrukundoRwe rwabahumetsemo gushaka guhindura ubuzima bwabo. Kubaho mu nzira Ye bizana umunezero n’amahoro, kandi atumira n’abandi muri iyo nzira yo kubaho mu bwitonzi, ineza n’urukundo.
Umukuru Gary E. Stevenson yaravuze ati: “Iyo duhuye n’umuyaga w’ubuzima, n’imvura y’amahindu, uburwayi n’ibikomere, Nyagasani—umwungeri Wacu, Utwitaho—azatugaburira urukundo n’ineza bye. Azakiza imitima yacu ubundi agarure ubugingo bwacu.”11 Nk’abayoboke ba Yesu Kristo, ntitwagakwiye gukora nka we?
Umukiza adusaba kumwigiraho12 no gukora ibintu twabonye akora.13 Ni we cyitegererezo cy’urukundo ruhebuje, cy’urukundo nyarwo. Uko buhoro buhoro twiga gukora ibyo adusaba—tukabikora atari ukubera inshingano cyangwa ndetse ku bw’imigisha twabona ahubwo tukabikora kubera urukundo ruzira inenge tumukunda n’urwo dukunda Data wo mu Ijuru14—urukundo Rwe ruzatunyuramo ubundi rutume ibyo adusaba byose bishoboka birangire byoroshye kandi bitanaremereye kurushaho15 bitunezeze kurusha uko twe dushobora kubyibwira. Bizasaba kubyitoza; bishobora gufata imyaka, nk’uko byayimfashe, ariko nk’uko ndetse twifuza kugira urukundo ngo rube ikidutera umuhate, ashobora gufata icyo cyifuzo,16 ako kabuto, maze amaherezo rugahinduka igiti cyiza, cyuzuye imbuto ziryoshye cyane.17
Turirimba imwe mu ndirimbo z’umukunzi wacu, “Ndi inde ucira abandi imanza, Ubwanjye ntakwiriye? Imitima ishenjangurwa n’intimba ihishiriye.”18 Ninde muri twe waba yarahishe intimba? Nk’umwana tubona wigomeka cyangwa ingimbi n’umwangavu, abana ba gatanya, ababyeyi bibana batabana n’abafasha babo, abafite ibibazo byo mu mubiri cyangwa mu mutwe, abibaza ku kwizera kwabo, abo bahura n’ibangamira rishingiye ku bwoko cyangwa umuco, abo biyumvamo irungu, abanyotewe no gushyingirwa, ababaye imbata z’ibyo batashakaga n’abandi benshi banyura muri byinshi biteye imbogamizi mu buzima binyuranye—kenshi ndetse bamwe bafite ubuzima butunganye mu migaragarire.
Nta n’umwe muri twe ufite ubuzima butunganye cyangwa imiryango itunganye; njye ntabyo mfite. Iyo tugerageje kubabarana n’abandi na bo bahura n’imbogamizi n’ukudatungana, bishobora kubafasha kwiyumvamo ko batari mu rugamba rwabo bonyine. Buri wese akeneye kwiyumvamo ko na bo bahabarizwa koko kandi ko bakenewe mu mubiri wa Kristo.19 Icyifuzo gikomeye cya Satani ni ugutatanya abana b’Imana, kandi ari kubishobora rwose, ariko hari ububasha bwinshi mu bumwe.20 Mbega ukuntu dukeneye kugenda akaboko mu kandi muri uru rugendo rugoranye rw’ubuzima bwo mu isi!
Umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M. Nelson, yaravuze ati: “ Ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyangwa ibangamira rikorewe undi kubera ubwenegihugu, ubwoko, ikoreshabitsina, igitsina, impamyabumenyi z’uburezi, umuco, cyangwa n’ibindi bintu biranga imimerere bibabaza Umuremyi wacu! Uko gufatana nabi bidutera kuba munsi yaho twakabaye nk’abahungu n’abakobwa Be b’ibihango!”21
Igihe Umuyobozi Nelson yahamagariye bose ngo twinjire kandi tugume mu nzira y’igihango igana kuri Data wo mu Ijuru, anatanga iyi nama ikurikira: “Niba inshuti n’umuryango … bagiye hanze y’Itorero mukomeze mubakunde. Ntabwo ari umwanya wawe wo gucira abandi imanza ku mahitamo yabo kurusha uko wowe ukwiriye kuba unegurwa ku bwo kuguma uri indahemuka.”22
Nshuti, mureke twibuke ko buri muntu kuri iy’isi ari umwana w’Imana23 kandi akunda buri wese.24 Hari abantu mu nzira yawe waba wumva ko waciriye imanza? Niba ari uko, wibuke ko izo ari inzaho z’agaciro kuri twe zo gushyira mu bikorwa gukunda nk’uko Umukiza akunda.25 Uko dukurikiza urugero Rwe, dushobora gukorana na We kandi tugafasha kwigisha icyiyumviro cy’urukundo ruba mu mitima y’abana bose b’Imana.
“Turamukunda, kubera ko yabanje kudukunda.”26 Uko twuzuzwa urukundo rw’Umukiza, kumukorera bishobora koroha koko, kandi umutwaro We ushobora koroha.27 Iby’ibi ndabihamya ntyo mu izina rya Yesu Kristo, amena.