Igiterane Rusange
N’umutima wose
Igiterane rusange Ukwakira 2022


N’umutima wose

Dukwiye kuba abayoboke ba Yesu buzuye umunezero kandi tuba bo n’umutima wose mu rugendo rwacu bwite rwo kuba umwigishwa.

Rimwe na rimwe, birafasha kumenya icyo kwitega.

Hafi y’impera y’umurimo we, Yesu yabwiye Intumwa Ze ko ibihe bigoranye bizaza. Ariko na none Yarababwiye ati: “Mwirinde mudahagarika imitima.”1 Yego, yari kugenda, ariko ntiyari kubasiga bonyine.2 Yari kuboherereza Roho We kugira ngo abafashe kwibuka, gushikama no kubona amahoro. Umukiza asohoza isezerano Rye ryo kubana natwe, abigishwa Be, ariko tugomba guhora tumureberaho kugira ngo adufashe kumenya no kunezererwa imbere He.

Abigishwa ba Kristo bagize igihe cyose ibihe bigoranye.

Inshuti yanjye nkunda imwe yanyoherereje inkuru yanditse yavanye muri Nesbraska Advertiser, ikinyamakuru cyo muri Amerika yo mu Burengerazuba bwo Hagati, yanditswe ku itariki ya 9 Nyakanga, 1857. Yaravugaga iti: “Kare muri iki gitondo itsinda ry’abapayiniya b’Abamorumoni ryanyuze hano mu rugendo rwazo rwerekeza muri Salt Lake. Abagore (batari bafite intege nke mu by’ukuri) bakurura utugare nk’ibisimba, [umugore] umwe yaguye mu byondo by’umukara bituma bahagarara gato muri urwo rugendo, abana batoya barashoreranye mu myambaro yabo [idasanzwe] y’abanyamahanga basa nk’abiyemeje nka ba nyina.”3

Natekereje cyane kuri uyu mugore wari wahindutse ibyondo hose. Kuki yakururaga wenyine? Ese yari umubyeyi utagira umugabo? Ni iki cyamuhaga imbaraga muri we, umurava, umwete wo gukora urugendo nk’uru ruvunanye mu byondo, akurura umutungo we wose mu kagare ajya kuba mu butayu—hari n’ibihe akwenwa n’indorerezi?4

Umuyobozi Joseph F. Smith yavuze iby’imbaraga z’imbere z’aba bagore b’abapayiniya, avuga ati: “Ese mushobora guhindura umwe muri aba bagore agatera umugongo imyemerere ye mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma? Mushobora se gutera ubwenge bwabo gushidikanya ku byerekeye ubutumwa bw’Umuhanuzi Joseph Smith? Mushobora se kubahuma bakibeshya ku butumwa bw’ubumana bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana? Oya, ntabwo mwazigera mushobora kubikora mu isi. Kubera iki? Kubera ko bari babizi. Imana yarabibahishuriye, kandi barabisobanukiwe, kandi nta bubasha ku isi bwashobora kubahindukiza ngo bave ku byo bazi ko ari uko kuri.”5

Basaza bacu n’abavandimwe, kuba abagabo nk’aba n’abagore nk’aba ni umuhamagaro w’igihe cyacu—abigishwa bashakisha byimbitse kugira ngo babone imbaraga zo gukomeza gukurura iyo bahamagariwe kunyura mu gasi, abigishwa bafite imyemerere twahishuriwe n’Imana, abayoboke ba Yesu banezerewe bashyize umutima wabo wose mu rugendo rwacu bwite rwo kuba umwigishwa. Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, twemera kandi dushobora kwaguka mu kuri gutatu kw’ingenzi.

Ukwa mbere, Dushobora Kubahiriza Ibihango Byacu, Ndetse n’Iyo Byaba Bitoroshye

Iyo ukwizera kwawe, umuryango wawe, cyangwa ejo hazaza hawe bihungabanyijwe—iyo wibaza impamvu ubuzima bugoranye cyane mu gihe ukora ibishoboka byose ngo ukurikize inkuru nziza—ibuka ko Nyagasani yatubwiye kwitega ibizazane. Ibizazane ni igice cy’umugambi kandi ntabwo bisobanura ko watereranywe; ni igice cy’ibisobanura kuba Uwe.6 Yari, nyuma ya byose, “umunyamibabaro, wamenyereye intimba.”7

Ndimo kwiga ko Data wo mu Ijuru yitaye ku kwaguka kwanjye nk’umwigishwa wa Yesu Kristo kurusha uko yitaye ku ihumureryanjye. Ntabwo nahora nshaka ko biba muri ubwo buryo—ariko niko biri!

Kubaho mu mudamararo ntibitanga ububasha. Ububasha dukeneye bwo guhangana n’ubushyuhe bw’iki gihe ni ububasha bwa Nyagasani , kandi ububasha Bwe butemba bunyuze mu bihango byacu na We.8 Kwitabaza ukwizera kwacu mu gihe duhanganye n’imiyaga idutega—kugira ngo duharanire buri munsi nta buryarya gukora ibyo twagiranyemo igihango n’Umukiza twagakwiye gukora, ndetse kandi by’umwihariko iyo tunaniwe, dufite impungenge, kandi dukirana n’ibibazo bigoranye n’ibidatunganye—ni ukwakira buhoro buhoro urumuri Rwe, imbaraga Ze, urukundo Rwe, Roho We, amahoro Ye.

Impamvu yo kugendera mu nzira y’igihango ni ukwegera Umukiza. Ni we ntego, ntabwo ari ugutera imbere kwacu gutunganye. Ntabwo ari isiganwa, kandi ntitugomba kugereranya urugendo rwacu n’urw’abandi. Ndetse n’iyo dusitaye, aba ahari.

Ukwa kabiri, Dushobora Gukoresha Ukwizera

Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, dusobanukirwa ko ukwizera muri We gusaba igikorwa—by’umwihariko mu bihe bigoranye.9

Imyaka myinshi ishize, ababyeyi banjye bafashe icyemezo cyo guhindura itapi mu nzu. Ijoro rya mbere y’uko itapi nshya ihagera, mama yasabye basaza banjye gukuramo inkesharugo no komora amatapi yo mu byumba birarwamo kugira ngo itapi nshya ishobore gushyirwamo. Murumuna wanjye w’imyaka 7 icyo gihe, Emily, yari yamaze gusinzira. Bityo, mu gihe yari asinziriye, bavanye bucece inkesharugo mu cyumba cye, uretse uburiri, maze bomoramo itapi. Noneho, nk’uko basaza b’umuntu bakuru babigenza rimwe na rimwe, bafashe icyemezo cyo kumukinisha. Bavanye ibintu bye byari bisigaye mu kabati k’imyenda no ku nkuta, basiga icyumba cyambaye ubusa. Nuko bandika akandiko maze bakomeka ku rukuta kavuga kati: “Emily dukunda, twimutse. Tuzandika mu minsi mikeya maze tukubwire aho turi. Turagukunda, umuryango wawe.”

Mu gitondo cyakurikiyeho ubwo Emily atazaga gufata ifunguro rya mu gitondo, basaza banjye bagiye kumushaka—Yari ari aho, yababaye kandi yigunze inyuma y’umuryango ufunze. Emily yagarutse kuri ibi byamubayeho nyuma ati: “Nari nashengutse.” Ariko se biba byaragenze bite iyo mba narafunguye urugi? Ese mba narumvise iki? Eze mba narahumuriwe n’iki? Mba naramenye ko mu by’ukuri ntari njyenyine. Mba naramenye ko mu by’ukuri nkunzwe. Igitekerezo cyo gukora ikintu ku mimerere nari ndimo ntikigeze ndetse gihita mu bwenge bwanjye. Gusa nararekeye maze nguma mu cyumba ndimo kurira. Kandi nyamara iyo mba narafunguye gusa umuryango.”10

Murumuna wanjye yibwiye ahereye ku byo yabonaga, ariko ntibyari ukuri k’uburyo ibintu byari bimeze icyo gihe. Ntibyaba se bitangaje ko natwe, nka Emily, dushobora kwitsindagira mu kababaro cyangwa umubabaro cyangwa ukwiheba cyangwa impungenge cyangwa ubwigunge cyangwa umujinya cyangwa uburakari ku buryo ndetse bitanatubaho ko twagira ikintu dukora, gufungura umuryango, gukorana ukwizera muri Yesu Kristo?

Ibyanditswe bitagatifu byuzuyemo ingero z’abagabo n’abagore, abigishwa ba Kristo, bo, iyo bahuraga n’ibidashoboka, bagiraga icyo bakora gusa—ni nde wahagurikijwe n’ukwizera maze akagenda.11

Abwira ababembe bifuzaga gukira, Kristo yaravuze ati: “Nimugende mwiyereke abatambyi. Kandi habayeho, ko, bakigenda, bakize.”12

Bajya kwiyereka abatambyi nk’aho bari bamaze gukizwa ibibembe, kandi muri iyo nzira yo gukora igikorwa, bakijijwe ibibembe.

Ndashaka na none kuvuga ko niba igitekerezo cyo gutangira igikorwa rwagati mu mubabaro wumva kidashoboka, nyamuneka reka igikorwa cyawe kibe icyo gusaba ubufasha—inshuti, ugize umuryango, umuyobozi w’Itorero, umunyamwuga. Ibi byaba intambwe ya mbere iganisha ku byiringiro.

Ukwa gatatu, Dushobora gukoresha Umutima wose kandi Tukanezererwa mu Bwitange Bwacu13

Iyo ibihe bigoranye bije, ngerageza kwibuka ko nahisemo gukurikira Kristo mbere y’uko nza ku isi kandi ko imbogamizi ku kwizera kwanjye, ubuzima bwanjye n’ukwihangana kwanjye byose ari igice cy’impamvu ndi hano. Kandi mu by’ukuri ntabwo nkwiye kuzigera ntekereza ko ikigeragezo cy’uyu munsi gituma nshidikanya ku rukundo rw’Imana kuri njye cyangwa ngo ndeke gihindure ukwizera kwanjye muri We ugushidikanya. Ibigeragezo ntabwo bisobanura ko umugambi upfubye; ni igice cy’umugambi uriho wo kumfasha gushakisha Imana. Ndushaho guhinduka nka We iyo nihanganye nkomeje, kandi ku bw’ibyiringiro, nka We, iyo nshavuye, ndushaho gusenga cyane.14

Yesu Kristo yari urugero rutunganye rwo gukunda Data n’umutima We wose—rwo gukora ugushaka Kwe, hatitaweho igiciro.15 Ndashaka gukurikiza urugero Rwe nkora ibimeze kimwe.

Mpumekwamo no kuba umwigishwa by’umupfakazi yakoranye umutima we wose na roho ye yose watuye amasenga abiri mu isanduku y’ingoro y’Imana. Yatanze ibye byose.16

Yesu Kristo yemeje ubwinshi bw’ibye byose aho abandi babonaga uduke twe gusa. Nk’ibyo biba kuri buri wese muri twe. Ntabwo abona uduke twacu nk’ukunanirwa ahubwo nk’urwaho rwo gukoresha ukwizera no gukura.

Umwanzuro

Bagenzi banjye bigishwa ba Yesu Kristo, n’umutima wanjye uko wakabaye, mpisemo guhagararana na Nyagasani. Mpisemo guhagararana n’abagaragu Be yahisemo—Umuyobozi Russell M.Nelson n’Intumwa ze—kuko bavuga mu cyimbo Cye kandi ari abashinzwe imigenzo n’ibihango biduhambira ku Mukiza.

Ninsitara, nzakomeza mbyuke, nishingikirije inema n’ububasha bushoboza bwa Yesu Kristo. Nzahama mu gihango cyanjye na We kandi nkorere mu bibazo niga ijambo ry’Imana, mu kwizera, kandi hamwe n’ubufasha bwa Roho Mutagatifu, ufite ubujyanama mfitiye icyizere. Nzashakisha Roho We buri munsi nkora ibintu bitoya kandi byoroheje.

Iyi ni inzira yanjye yo kuba umwigishwa.

Kandi kugeza ku munsi ibikomere bya buri munsi by’isi bizomorerwa, nzategereza Nyagasani kandi mugirire icyizere—Igihe Cye, ubushishozi Bwe, umugambi We.17

Akaboko mu kandi, ndashaka guhagararana na We ubuziraherezo. N’umutima wose. Nzi ko iyo dukunda Yesu Kristo n’imitima yacu yose, atwitura kuduha byose.18 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.