Inshuti
Umuhanuzi Yesaya
Ukuboza 2026


“Umuhanuzi Yesaya,” Inshuti, Ukuboza 2026, 46–47.

Ubutumwa ngarukakwezi bw’Inshuti , Ukuboza 2026

Umuhanuzi Yesaya

Igishushanyo cya Yesaya abonera Nyagasani mu ibonekerwa

Umunsi umwe mu ngoro, Nyagasani yamagariye Yesaya kuba umuhanuzi. Yesaya yakundaga abantu maza akabigisha ibijyanye n’ukuza kwa Yesu Kristo.

Igishushanyo cya Yesaya ahanura ibijyanye n’ivuka rya Yesu Kristo

Yesaya yamenye ko Yesu Kristo azaza umunsi umwe kugira ngo akize ibyaha abantu Be. Ariko ko atari buri wese uzamwemera nk’Umukiza Wabo. Yesaya yari ababaye kubera yari azi ko abantu benshi batazemera Yesu.

Igishushanyo cya Yesaya yandika ibijyanye n’ukuza kwa kabiri kwa Yesu Kristo

Yesaya yahanuye kandi iby’Ukuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo. Umunsi umwe azagaruka maze akaba Umwami w’isi yose. Azasohoza umugambi wa Se azana ineza n’amahoro iteka ryose. Yesaya yavuze ko buri wese azamenya ko Yesu Kristo ari Umukiza we.

Paji isigwaho Amabara

Yesu Kristo yavukiye i Betelehemu

Paji ya PDF isigwaho amabara ya Yozefu akurura indogobe Mariya ayicayeho

Ibishushanyo bya Audrey Day. Bishobora kwiganwa kubw’imikoreshereze yo mu Itorero gusa.

Ese ni gute wizihiza ivuka ry’Umukiza?