“Gutekana mu Muriro,” Inshuti, Ukwakira. 2026, 46–48.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Ukwakira 2026
Gutekana mu Muriro
Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo kinini cyane cya zahabu maze ategeka abaturage be kugisenga. Iyo baza kubyanga, bari kujugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.
Shadaraki, Meshaki na Abedenego bakundaga Imana kandi banze gusenga imana y’ikinyoma y’umwami.
Izo nshuti eshatu zabwiye umwami ko zari gusenga Imana yonyine. Bizeraga ko Imana yari kubarinda. Ariko niyo itari kubarokora , bari gukomeza kuba indahemuka ku byo bizeraga.
Umwami yari arakaye. Yategetse ko izo nshuti zijugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Ariko igihe umwami yitegerezaga mu itanura, yatangajwe no kubona ikiremwa cyo mu ijuru kiri kumwe n’abo bagabo batatu.
Umwami ahamagaza Saduraka na Meshaki na Abedenego, maze basohoka mu itanura. Uwo muriro ntiwari wabakomerekeje cyangwa ngo utwike imyenda yabo.
Saduraka, Meshaki na Abedenego bumviye amategeko y’Imana, ndetse n’igihe ubuzima bwabo bwari buri mu kaga. Urugero rwabo rwafashije umwami kwizera Imana.
Paji isigwaho Amabara
Abahanuzi Bahamagarirwa Kuvuga Amagambo ya Nyagasani
Ibishushanyo bya Audrey Day. Bishobora gukopororwa kubw’imikoreshereze yo mu Itorero gusa.
Ese ukurikira umuhanuzi ute?
© 2026 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, October 2026. Kinyarwanda. 20061 716