“Rusi na Nawomi,” Inshuti, Nzeri. 2026, 46–48.
Ubutumwa ngarukakwezi bw’Inshuti , Nzeri 2026
Rusi na Nawomi
Umuryango wa Nawomi wari utuye i Buyuda. Ntabwo bari bafite ibiryo bihagije kubera amapfa, nuko bimukira i Mowabu.
I Mowabu, umugabo wa Nawomi yarapfuye maze abahungu be bashyingiranwa n’abagore bitwaga Orupa na Rusi. Biitaye kuri Nawomi imyaka 10. Ariko nyuma umugabo wa Orupa n’uwa Rusi barapfuye. Noneho abagore bari bonyine.
Orupa yasubiye mu rugo. Ariko Rusi yashakaga kuguma aho akita kuri Nawomi. Rusi na Nawomi bumvise ko ubutaka bw’Ubuyuda bwongeye kwera ibihingwa, nuko basubirayo.
Bahageze mu gihe cy’isarura. Mwene wabo wa Nawomi Bowazi niwe wari nyir’umurima. Yaretse Rusi afata ingano zasigaye mu murima ngo azirye. Kari akazi katoroshye.
Bowazi yubahaga Rusi kubera ko yakoraga cyane kandi yari indahemuka kuri Nawomi na Nyagasani.
Rusi yasabye Bowazi gushyingiranwa nawe. Bowazi yari azi ko Rusi ari umugore w’indahemuka kandi w’imico myiza. Yarabyemeye.
Rusi na Bowazi barashyingiranywe maze babyara umwana w’umuhungu. Nyuma y’imyaka myinshi, Yesu Kristo yavukiye muri uyu muryango.
Paji isigwaho Amabara
Kubera Yesu Kristo, Nshobora Kwihana no Gusukurwa.
Ibishushanyo bya Audrey Day. Bishobora gukopororwa kubw’imikoreshereze yo mu Itorero gusa.
Ese ni iki kigufasha kwibuka gukora amahitamo meza?
All rights reserved.Intellectual Reserve, Inc. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, September 2026. Kinyarwanda. 20073 716