Abantu bose Bahawe Ikaze Sura urusengero ruri hafi yawe.
Ibibazo Bisanzwe
Ese abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni Aba Kristo?
Yego! Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma,twizera koYesu Kristoari umwana w’Imana n’umucunguzi w’isi. Aradakunda twese kurusha uko tubyiyumvisha. Twibona nk’abayoboke bihebeye Yesu Kristo. Nubwo bimwe mubyo twizera bitandukanye, twizera ko mu buzima Bwe, umurimo, igitambo, n’izuka rye, Yesu Kristo adukiza ibyaha, imibabaro, n’urupfu.
Iga byinshi kurushaho ku myizerereyacu.
Ese Amateraniro y’itorero aba ameze ate?
Ibihe by’itorero biratandukanye bitewe n’amateraniro. Uko biri kose, ushobora guhora wizeye umurimo umwe w’ingenzi wo kuramya ku bantu bose, bikurikirwa n’amashuri y’ abana, urubyiruko, n’abakuze.
Iteraniro rusange ryitwa “Iteraniro ry’isakaramentu.” Iri teraniro riba rigizwe n’indirimbo, amasengesho, n’inyigisho (cyangwa “ibiganiro”) bitangwa n’abanyamuryango batandukanye b’ikoraniro buri cyumweru. Ariko igice cy’ingenzi cy’iteraniro ni igihe dufata isakaramentu (ariryo umusangiro) twibuka Umukiza.
Iga byinshi ku materaniro yo ku Cyumweru cyangwa Ushake itorero hafi yawe.
Kuki Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rifite Ingoro?
Ku Bera b’Iminsi ya Nyuma,ingorotandukanye n’izindi nyubako z’Itorero. Ingoro ni ahantu Abera b’Iminsi Yanyuma bahererwa inyigisho zihariye ku Mana no kuri Yesu Kristo. Mu ngoro, abanyamurwango bagirana ibihango bihoraho (cyangwa amasezerano) n’Imana. Ibi bigizwe n’amasezerano yo kubahiriza amategeko, gukurikiza inkuru nziza ya Yesu Kristo,kuba abizerwa mu rushako,no gufashanya kwitanaho dusangira ibyo dufite.
Byongeye, kubera ko twemera koimiryango izahorana iteka, byinshi mu bikorwa bikorerwa mu ngoro bigamije gukomeza imikoranire n’amasano y’imiryango. Gushyingiranwa mu ngoro bikorwa kugira ngo bimare iteka ryose, atari gusa kugeza urupfu rubatandukanyije. Ababyeyi n’abana bahinduka imiryango ihoraho mu ngoro. Abasokuru nabo bashobora guhabwa imigisha yose mu ngoro niba hari umuntu ubakorera imihango yera mu mwanya wabo kandi bakemera icyo gikorwa, Ingoro z’Imana ni ahantu hakorerwa byinshi.
Ese Igitabo cya Morumoni ni iki?
Igitabo cya Morumonini igitabo gitagatifu cyanditswe gihumekewe kutwigisha ibyerekeye Imana na Yesu Kristo. Kidufasha kubona icyerekezo mu buzima bwacu bwite kandi gishobora kudufasha kwegera Yesu Kristo. Ni hehe iri zina ryaturutse? Imyaka amajana yashize, umuhanuzi wa kera witwa Morumoni yashyize hamwe inyandiko z’abantu be. Bahuye n’ibibazo byinshi bisa n’ibyo duhura nabyo. Kimwe natwe, babonye imbaraga iyo bahindukiriraga Yesu Kristo. Shaka intangiriro y’Igitabo cya Mormon hamwe n’abavugabutumwa..
Igitabo cya Mormon gihagaze iruhande rwa Bibiliya nk’ubundi buhamya bwa Yesu Kristo n’ubutumwa bwe buva ku Mana nk’Umukiza n’Umucunguzi w’isi. Hamwe, Bibiliya n’igitabo cya Morumoni biduha kurushaho gusobanukirwa urukundo ruhambaye rw’Imana kuri twese kandi rudufasha kurushaho kumwegera.
Iga byinshi bijyanyen’ukuntu Bibiliya n’igitabo cya Morumoni bikorana.
Ese twemera Bibiliya?
Yego. Bibiliya ni ijambo ry’Imana, umuzingo w’ibyanditswe bitagatifu, kandi gukurikiza inyigisho zayo bizana umunezero mu buzima bwacu. Hamwe na Bibiliya, tubona kandi inyigisho no mu bindi bitabo by’ibyanditswe byera byihariye ku Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Birakorana kugira ngo bitwigishe ibijyanye n’ukuri kw’ingenzi kubyerekeye Imana na Yesu Kristo.
Menya kurushaho iby’ukwizera kwacu muri Bibiliya.
Kura wegera Imana. Hura n’abavugabutumwa.
Guhurira ku murongo cyangwa imbanankubone. Tuzasubiza ibibazo byanyu kandi tubamenyeshe umuryango w’itorero ryaho utuye.
Ihuriro ry’Ukwizera Rihanze amaso Yesu Kristo
Reba amakuru agezweho mu’Itorero.
Ibintu byiza biri kuba hirya no hino ku isi yose. Shakisha amakuru agezweho ku mishinga y’Itorero, ibyabaye, ibikorwa byo gutabara ibiza, n’ibindi byinshi.